Perezida Paul Kagame yatangaje ko Amerika yafashije u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rwatangiye, anizeza ko iyo mikoranire izakomeza ku mpande zombi.
Perezida Paul Kagame, uri mu nama yiga ku bukungu bw’isi i Davos mu Busuwisi, yagiranye ikiganiro kigufi na Perezida w’Amerika Donald Trump.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa hari abamusabye kugabanya u Rwanda mo za leta nto kugira ngo zitandukanye amoko.
Mu biganiro birimo guhuza abakuru b’ibihugu bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 48 ryiga ku bukungu ku isi (WEF 2018) i Davos mu Busuwisi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri muri iyi nama, azagirana ikiganiro na Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.
Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya 48 ryiga ku bukungu ku Isi. Iri huriro ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubukungu.