Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bwatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi buri wese yacyandura, bityo bagasabwa kukirinda.
Itsinda ry’abantu barenga icumi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong bakuwe mu kato bari bamazemo iminsi itatu.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko Umunyarwanda w’imyaka 42 y’amavuko yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 azize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba cumi n’umwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Inyubako y’ubucuruzi ya ‘Makuza Peace Plaza’, iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, bwateye umuti mu nyubako yose hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.
Uko icyorezo cya Covid-19 kigenda cyibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane, aho usanga ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa na cyo kurusha ab’igitsina gore.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 15 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 67.
Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).
Mu gihe abantu bashishikarizwa kwifashisha ikoranabunga mu guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari abacururiza mu isoko rya Huye bavuga ko hashize igihe basabye gushyirwa muri Momo Pay batarabyemererwa.
Urukingo rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa ‘US-based biotechnology company’ (Novavax), rurimo kugeragezwa mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Witwatersrand.
Abahinzi b’icyayi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro bahuriye muri Koperative COOPT Pfunda bashyikirijwe ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu baherutse kugaragara mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Sarpong na Olivier Karekezi n’abandi batandukanye bose hamwe uko ari cumi n’umwe bashyizwe mu kato, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 y’amavuko bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 bazize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba icumi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group, cyatangije imashinizi z’ikoranabuhanga zikorerwa mu Rwanda, zizashyirwa ahantu hinjira abantu benshi mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi, ku buryo uyinyuzemo azajya asangamo aho karabira intoki, agasuzumwa umuriro kandi (...)
Nyuma y’ifungwa ry’isoko rya ‘City Market’ n’iry’ahitwa Kwa Mutangana (Nyabugogo), yombi yo mu Karere ka Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nta muntu n’umwe wari uhari.
Ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020, mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Nyamata, ku bufatanye bwa DASSO na Polisi, hateguwe igikorwa cyo kureba abantu batambara udupfukamunwa cyangwa se abatatwambara neza, hafatwa abantu 43 barimo abatatwambaye n’abatwambaye nabi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe, akigishwa ndetse agasubirwamo, ariko hakaba hari abanze kuyumva no kuyashyira mu bikorwa ahubwo bakirara, ari na ho ahera avuga ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo mu gihugu hose.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 13 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 87.
Ministeri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko kuri uyu wa mbere habonetse abandi bantu 245 banduye covid-19 nyuma y’ibipimo 3,150 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Nubwo hakiragaragara imibare myinshi y’abandura icyorezo cya Covid-19 muri Afurika y’Epfo, abaturage bongeye kwemererwa kugura inzoga n’itabi, bakabijyana kubinywera mu ngo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamenyesheje abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi (abakarani) mu isoko rya City Market ndetse n’ary’ahazwi nko Kwa Mutangana, ndetse n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, ko basabwa kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa (...)
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 kanama 2020, isoko rya Nyarugenge rizwi nka ’Kigali City Market’ ndetse n’iry’ahitwa ’Kwa Mutangana’, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe by’agateganyo.
Bamwe mu bana bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda, cyakomye mu nkokora imihigo yabo, bamwe muri bo bikaba byaratangiye kubagiraho ingaruka zigaragara n’izitaragaragara.
Abacuruzi barimo gusohoka mu masoko yo Mujyi wa Kigali kubera icyorezo Covid-19, baravuga ko ibicuruzwa byabo aho kugira ngo byangirike barimo kubigurisha ayo babonye yose.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije atangaza ko bagiye kujya baha urubuga abakize Covid-19 kugira ngo batange ubuhamya ku bubi bwayo bityo bafashe abantu kuyirinda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nko kwa Mutangana n’inyubako ikoreramo isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 17 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 101.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko uduce twose twari muri Guma mu Rugo muri Kigali, Nyamasheke na Nyamagabe twayivuyemo uretse Umudugudu umwe wo muri Nyamagabe ubarizwamo inkambi ya Kigeme.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iravuga ko abanduye Covid-19 ku matariki 14-15 Kanama 2020 banganaga na 152, benshi muri bo bakaba ari abanduriye mu masoko yo mu mujyi wa Kigali ya City Market(Nyarugenge) n’ahitwa kwa Mutangana(Nyabugogo).