Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda baregwamo ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no guhohotera abaturage, rwanzura ko bafungwa by’agateganyo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu.