Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Congo-Brazzaville, urangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bazitabira irushanwa ry’amakipe y’igihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) rizabera muri Cameroon.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere kizabera muri Cameroon.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu myiteguro y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).