Mugabo na Ntawangundi babyaranye abana bane. Batuye mu Karere ka Nyanza. Bari basanzwe babanye neza bakorera hamwe mu guteza imbere umuryango wabo, ariko baza kugirana amakimbirane nk’uko Mugabo abisobanura.
Hashize imyaka 6 Inshuti z’umuryango, abakorerabushake bashinzwe kurengera abana n’umuryango batangiye izo nshingano. Muri iyo myaka, abo bakorerabushake bamaze kugaragaza umusaruro ufatika mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye abana mu muryango nyarwanda.