Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko yatanze inguzanyo ya miliyari 15 ku bigo 5 bitwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’uko Leta yaguze Bisi 100 zo gutwara abagenzi hagamijwe korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, no kwirinda ko abantu batinda ku mirongo nk’uko byahoze, ubu abatsindiye isoko bamaze kuzishyikirizwa ndetse zatangiye no gutwara abagenzi.
Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko bisi zemerewe abanyarwanda zaje, ubu zikaba zarahawe ba rwiyemezamirimo ndetse kuri uyu wa gatanu ziri butangire gukorera mu mihanda zahawe.
Akarere ka Bugesera kamaze kuba ikimenyabose mu gihe cyera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta za cyera zikahatuza abo zanga ngo bahagwe, Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka karere kitaweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, (...)
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 13 mu gihe mu mwaka wa 2052 bazaba ari hafi miliyoni 24. Ibyo bivuze ko hazakenerwa Aho kuba, Ibizabatunga, Amashuli, Amavuriro, n’ibindi bikorwa remezo binyuranye. Ese igenamigambi rihari uyu munsi rijyana n’uko (...)
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko kubera gukoresha ikoranabuhanga mu ibarurarusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe ku nshuro ya 5, byatumye basagura hafi Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku yari yarateganyijwe.
Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 26 Ugushyingo muri BK Arena habereye igitaramo cyitabiriwe n’abatari bacye baje kwihera amatwi n’amaso abahanzi bagiserutsemo barimo Kayirebwa na Muyango.
Umuvugizi wa guverinoma yatangaje ko u Rwanda rubabajwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rw’U Bwongereza cyo guhagarika kohereza mu Rwanda abimukira.
Ubushinjacyaha bwasabiye CG (Rtd) Emmanuel Gasana gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo kwemeza ko kubera ibyaha akurikiranyweho ashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso.
Turi ku munsi wa 28 nyuma y’uko Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid akatiwe n’urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 5.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe dosiye ya Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba nyuma akaza gutabwa muri yombi.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwateye intambwe mu buhahirane bwambukiranya imipaka, aho hubatswe amasoko agamije kwegereza urujya n’uruza ndetse n’abatuye ku nkiko ibicuruzwa nkenerwa. Aya masoko kuva yakubakwa mu myaka itanu ugereranyije, ntabwo yigeze akora nk’uko ubushobozi bwayo bungana, ndetse amwe muri yo yatangiye (...)
Mu bice bitandukanye by’Igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Amadolari ya Amerika yabuze ku isoko. Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa. Abayacuruza na bo bashimangira ko nta madolari ari ku isoko.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangije ku mugaragaro gahunda ya Airtel Rwanda yiswe Connect Rwanda 2.0 igamije gufasha abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.
Ibura n’ihenda ry’amata, ibirayi n’ibindi biribwa ni inkuru igaruka kenshi mu biganiro binyuranye muri rubanda. Uretse ibyo, hanavugwa cyane ukuntu amasoko yo hanze acura ay’imbere mu gihugu, hakanagarukwa ku kuba ibikorerwa mu Rwanda bihenda cyane ugereranyije n’ibiva mu mahanga.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yatangaje ko Leta yiteguye gufatira ingamba abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bagaragaye banga gutanga lisansi na Mazutu umunsi ibiciro bihindurwa, bagamije kuzayicuruza bukeye ku giciro gihanitse.
Kuri uyu wa gatanu Banki ya Kigali yamuritse ubufatanye na PREV Rwanda Ltd hagamijwe gushyigikira gahunda yo kubungabunga ikirere no gukumira ibyuka bicyangiza.
Iyo urebye hirya no hino mu gihugu, ubona amazu ya leta adakorerwamo ndetse amwe muri yo asa n’ayabaye amatongo. Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Urwego rw’umuvunyi n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), byagaragaye ko Leta ifite amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera ku (...)
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo (The Pandemic Fund).
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Arabiya Saoudite.
Nk’uko bitangwazwa n’urukuta rwa Twitter rw’umukuru w’igihugu, Perezida wa Repubilika yakiriye itsinda riturutse mu muryango wo muri Amerika witwa Morgridge Family Foundation.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Dr. Lassina Zerbo hamwe n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike na Dr. Fidel Ndahayo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, maze baganira ku kamaro k’ingufu za nikeleyeri ku hazaza ha Afurika.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, u Rwanda n’Igihugu cya Malta byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti n’itsinda ayoboye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision muri Afurika, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda. Ni uruzinduko bwana Edgar Sandoval Sr. yagiriye muri aka karere aho anasura ibikorwa biterwamo inkunga n’uyu muryango ahagarariye, birimo ECD ya Nemba.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, yasuye hamwe mu hacumbikiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, DR Vincent Biruta ayoboye inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.
Abakozi b’ikigo Gikomoka muri Etiyopiya cyifatanyije n’icyo mu Rwanda mu gukora ubushakashatsi ku igwingira mu Rwanda bagaragaje impungenge ko bashobora kwamburwa amafaranga bakoreye.
Depite Mbonimana Gamariel weguye ku mirimo ye kubera kuvugwaho gutwara imodoka yasinze, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.