Kuva tariki 16 kugeza tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange rya gatanu. Ni ibarura ritandukanye n’andi yabanje kuko yo yakoreshaga impapuro mu gukusanya amakuru, mu gihe iri rigiye kuba, rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe imivurire y’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr IYAMUREMYE Jean Damascene, yatangarije KT Radio ko 17% by’urubyiruko byibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare bakurikiranywe n’ubutabera maze bamwe inkiko zibahamya ibyaha ndetse baranabihanirwa mu gihe hari n’abatari bari mu Rwanda bityo hatangira urugendo rwo kubashakisha.
Buri mwaka iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bakora ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubwo yitabiraga ikiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE; Kayirangwa Anita Marie-Dominique, yavuze (...)
Tariki 14 Mata 2022, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Bwongereza ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe mu bazakirwa muri iyi gahunda, bazacumbikirwa mu nyubako ya Hope Hostel yahoze yitwa One (...)
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, minisiteri y’uburezi yashyizeho ibwiriza zisaba ibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye guha abana amata nibura inusu ku munsi, bivuze ko hazakenerwa amata angana na litiro (...)
Umugabo wo muri Repubulika ya Tchèque yagize atya yiyororera intare ebyiri ariko abikora atabiherewe uburenganzira n’ababishinzwe.
Umunyamabanga mukuru w’inama y’igihugu y’abagore arasaba urubyiruko gufata iyambere bagahangana n’ibibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda harimo ikibazo cy’imirire mibi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC, kiravuga ko kigiye gutangiza uburyo bushya bwo kwakira abafatabuguzi bashya hagamijwe kubaha serivise nziza kandi zihuse.
Mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wa KT Radio na Kigali Today yakiriye abatumirwa barimo Madame Marie Immaculée Ingabire, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Sam Gody Nshimyimana umubyeyi akaba n’uwahoze ari umunyamakuru, ndetse (...)
Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018, Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO yagize bishop John Rucyahana Ambasaderi w’abana, hagamijwe kuzamura ijwi ry’abana ngo rirusheho kumvikana, ndetse no kurengerwa igihe bibaye (...)
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zitahuke.