Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko kuva ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, umuryango we wishimiye kuba babonye umwuzukuru.
Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, na we yagaragaje ko ashyigikiye ubukangurambaga bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Ange Kagame yiyemeje gutanga udupaki 80 tw’impapuro z’isuku (sanitary pads) zizafasha abana b’abakobwa bagorwaga no kuzibona mu gihe bari mu mihango, rimwe na rimwe abo bakobwa bikabatera ipfunwe, bikaba byabangamira imyigire yabo, cyangwa se ntibisanzure mu bandi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yinjije abagize umuryango we muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ igamije gukusanya telefoni zigezweho (Smartphones) zikazahabwa imiryango ikennye na yo ikinjira mu ikoranabuhanga bitarenze impera z’umwaka wa 2020.
Nyuma y’uko Ange Ingabire Kagame ashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma kuwa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, amafoto y’ubukwe bw’aba bombi yatangiye kujya ahagaragara.
Ange Kagame wagaragaje ko yakurikiye irushanwa rya Miss Rwanda, yanenze uburyo bw’imibarize muri iri rushanwa anagaragaza ko kubazwa mu Kinyarwanda cyonyine byaba bihagije kuri aba bakobwa.
Umunyamakuru Edmund Kagire yashimiye abamufashije barimo Ange Kagame watanze amafaranaga arenga miliyoni y’u Rwanda yo kumufasha kujya kwivuza kanseri.