Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari busese Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, isoje manda y’imyaka itanu.
Bamwe mu bakandida bigenga bazahatana mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2018, bemeza ko biteguye bihagije ku buryo ngo badashidikanya ku ntsinzi.
Umubare w’abemerewe kuzahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko uyu mwaka wiyongereyeho 27% ugereranije na manda ishize, mu gihe abagore bemerewe kuziyamamaza bazamutseho 10%.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida 500 bahagarariye imitwe ya politiki n’abigenga, bazahatanira imyanya mu Nteko ishinga amategeko.
Depite Nkusi Juvénal wari umwe mu Badepite bari bamaze igihe kirekire mu Nteko ishinga amategeko, ntazongera kugaragara mu nteko nyuma y’uko yari ayimazemo imyaka 24.