Nigeria nka kimwe mu bihanganye bya Afurika yatunguranye ntiyasinya ku masezerano yasinyiwe i Kigali, mu nama yari ihateraniye y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).
Bamwe bashobora kuba batangiye kwiruhutsa ngo “ya nama irarangiye, imihanda igiye kongera ibe nyabagendwa”, ariko hari ibintu bimwe idusigiye bitazibagirana mu buzima bwacu.
Ibihugu bigize umugabane wa Afurika byahuriye i Kigali bisinya amasezerano atatu akomeye yo gufasha ibihugu bya Afurika gutahiriza umugozi umwe mu bukungu (AfCFTA).
Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Perezida Paul Kagame avuga ko inzozi zari zimaze imyaka 40 zabaye impamo nyuma y’amasezerano ari gusinyirwa i Kigali.
Umuyobozi wa Trade Mark East Africa yateze moto agiye gusinya amasezerano ya miliyari 45Frw z’inkunga iki kigo cyageneye Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi (MIECOFIN).
Olusegun Obasanjo yizera ko gusinya amasezerano akuraho amananiza mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi, ku buryo adashobora kwiyumvisha imitekerereze y’umuyobozi utakwifuza kuyasinya.
Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abakeka ko guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bizakumira amahanga.
Perezida Paul Kagame yahaye ikaze Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou wageze mu Rwanda bwa mbere , mu ba perezida bitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko gusinya amasezerano akuraho amananiza mu bucuruzi muri Afurika bikwiye kujyana n’ivugururwa ry’ayagenderwagaho mu bihugu.