Mu kiganiro cyahuriyemo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, abayobozi b’ibihugu byombi bagarutse ku mubano hagati y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ku mutekano hagati y’ibyo bihugu, bakomoza no ku mikoranire, by’umwihariko ubuhahirane hagati (…)
Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo Bikomeye (African CEO Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019, yatangijwe na Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Kongo (DRC), Félix Tshisekedi, witabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika (African CEOs Forum) irimo kubera i Kigali, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro cyabanjirije ibindi mu nama y’abayobozi b’ibigo muri Afurika ACF2019 irimo kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ibura ry’ubushake bwa politiki ari ryo rituma urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda ritagerwaho kuko Uganda ikomeje gufungirana u Rwanda.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.
Perezida wa Togo Faure Gnassingbé na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 bageze i Kigali, aho bitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere.
Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 yageze I Kigali, aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere. Ni inama izanitabwirwa na Perezida Mushya wa Repubulika Iharanira (…)