Niba waracitswe n’ikiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yakoreye kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today, avuga ku bayobozi b’uturere bamaze iminsi begura, gikurikirane kuri Podcast yacu.
Uwamariya Veneranda ni we watorewe kuyobora Akarere ka Huye mu gihe cy’agatenyo, nyuma y’uko Kayiranga Muzuka Eugene n’abamwungirije baterewe icyizere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko Guverinoma itajya yivanga mu byo gushyiraho umuyobozi w’akarere runaka, hitwajwe impamvu runaka.
Kamili Athanase wari usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ni we wasimbujwe Jean Claude Karangwa Sewase wari umaze iminsi itandatu ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.
Jean Claude Karangwa Sewase wari wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi yayise yegura nyuma y’iminsi itandatu gusa agiriwe icyizere na Njyanama.
Inama njyanama y’Akarere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018, yateranye inenga imikorere ya Komite nyobozi y’Akarere, iyitakariza icyizere, inafata icyemezo cyo kuyihagarika ku kazi.
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari igizwe na Mupenzi George wayoboraga Akarere, Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza bamaze kwegura.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije bose beguriye icyarimwe, bakaba bakurikiye inkundura y’abayobozi b’uturere bamaze igihe begura.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 Mudaheranwa Juvenal wayoboraga Akarere ka Gicumbi n’abamwungirije bose beguye ku mirimo yabo.
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018, Akarere ka Ruhango kamaze kubona Komite Nyobozi nshya isimbura iherutse kwegura.
Rwakazina Marie Chantal ni we utororewe kuyobora umujyi wa Kigali, akaba asimbuye Nyamulinda Pascal weguye ku mpamvu ze bwite.
Musabimana Odette, wari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rega mu Murenge wa Jenda, niwe utorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic na we yinjiye mu nkubiri y’abayobozi barimo kwegura muri iyi minsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse bamaze kwegura ku mirimo.