Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2024 itsinze Bugesera FC (Amafoto)

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2023-2024 itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 1 Gicurasi 2024.

Ni umukino wari uryoheye ijisho muri rusange kuva mu gice cya mbere cyawo kuko yaba Police FC cyangwa Bugesera FC mu minota 45 ya mbere yakinaga neza kandi inagera imbere y’izamu.

Ikipe ya Bugesera FC uruhande rw’iburyo rwakinagaho Niyomukiza Faustin inyuma na Dushimimana Olivier imbere rwigaragaje cyane kuko rwaremaga uburyo bwinshi kurusha urw’ibumoso rwariho Stehenen Bonnie inyuma ndetse na Tuyihimbaze Gilbert utari mwiza cyane.

Hagati ha Bugesera FC kandi harimo Dukundane Pacifique,Kaneza Augustin na Ruhinda Farouk hitwaraga neza bafasha rutahizamu Annie Elijah.

Uyu munya-Nigeria wasatiraga ku ruhande rwa Bugesera FC ku munota wa 17 yabonye uburyo bukomeye bwaranze iyi kipe mu gice cya mbere ubwo binyuze ku gusatira byihuse bakoze iyo bwabaga umupira ugera mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umunyezamu Rukundo Onesime umupira awushyira muri koruneri.

Ku ruhande rwa Police FC kuva mu izamu kugeza imbere unyuze kuri ba myugariro Rurangwa Moss,Nsabimana Eric,Nkubana Marc,Rutonesha Hesbone,Abedi Bigirimana, Muhadjili Hakizimana bakoraga akazi kabo bashaka rutahizamu Mugisha Didier nubwo yagiye ahusha uburyo ku mipira yahabwaga.

Igice cya mbere kuri Police FC n’ubwo yageraga imbere y’izamu rya Bugesera FC cyane ariko cyaranzwe n’ishoti rikomeye Hakizimana Muhadjili yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina amaze gucenga abakinnyi ariko ku bw’amahirwe make umupira uca ku ruhande rw’izamu gato,igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Abafana bari benshi..., Stade yari yuzuye

Uburyo bwa mbere bukomeye mu gice cya kabiri bwabonetse ku munota wa 51 ubwo Dushimimana Olivier yahinduriraga umupira iburyo imbere maze usanga Tuyihimbaze Gilbert akozaho umutwe awugarura mu izamu, umunyezamu Rukundo Onesime akora akazi gakomeye awushyira muri koruneri awurengeje umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 57 Hakizimana Muhadjili yakinanye umupira na Abedi Bigirimana wawumusubije nawe ahita awutanga maze myugariro Ntakirutimana Theotime ananirwa kuwukuraho ufatwa na Djibrine Akuki wari hafi y’urubuga rw’amahina agahita amusiga kugeza arobye umunyezamu atsinda igitego cya mbere cya Police FC.

Djibrine Akuki atera umupira wavuyemo igitego cya mbere Police FC
Djibrine Akuki atera umupira wavuyemo igitego cya mbere Police FC
Akuki Djibrine watsinze igitego cya mbere cya Police FC
Akuki Djibrine watsinze igitego cya mbere cya Police FC

Iyi kipe yari ibonye imbaraga ku munota wa 65 yabonye igitego cya kabiri ku mupira wari utewe na Nkubana Marc muri koruneri maze bitamugoye Nsabimana Eric "Zidane" atsinda igitego cyiza n’umutwe mu izamu rya Niyongira Patience.

Bugesera FC ku mu munota wa 80 yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ruhinda Farouk wateye umupira n’umutwe maze ukora kuri Rurangwa Moss ujya mu izamu rya Police FC.

Mu minota icumi yari isigaye Bugesera FC yokeje igitutu izamu rya Rukundo Onesime abakinnyi barimo Byiringiro David bahusha uburyo bukomeye,ndetse na Dushimimana Olivier wahushije amahirwe ya nyuma mu minota yongereweho ubwo yateraga ishoti rikomeye cyane umunyezamu wa Police FC agatabara akuramo umupira waganaga ku izamu.

Umukino warangiye Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2023-2024 itsinze Bugesera FC ibitego 2-1, igikombe cyayo cya kabiri mu mateka nyuma y’icya mbere yatwaye mu 2015 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe yahawe miliyoni 12 Frw nk’igihembo cyo gutwara igikombe mu gihe Bugesera FC yahawe miliyoni 5 Frw z’umwanya wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye amakuru meza muturyezaho

Hirwa Ezechiel yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka