Yarezwe n’abishe umuryango we, abaho mu buzima bugoye, ubu yakize ibikomere (Ubuhamya)

Umuhoza Olive ukomoka i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, avuga ko yarokotse Jenoside wenyine mu muryango, kuko ababyeyi be ndetse n’abo bavukanaga bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Oliva Umuhoza
Oliva Umuhoza

Umuhoza yahuye n’ubuzima bumugoye cyane nyuma ya Jenoside, ariko ahamya ko Imana yagiye imwomora ibikomere ikoresheje abantu, nubwo hari n’abantu bamubaniye nabi nyuma ya Jenoside bigatuma yumva yaniyahura bikarangira.

Amateka y’itotezwa ku muryango wa Umuhoza, yatangiye mu myaka yo hambere ubwo Sekuru wari Umushefu mu gihe cy’ubukoloni yirukanwaga aho yari atuye mu yahoze ari Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga. Aho ni mu gihe Abatutsi benshi bameneshwaga bagahunga Igihugu mu myaka ya 1959.

Nyuma hari umunyamahanga wakoreraga mu Rwanda icyo gihe, wamufashije kubona akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu, ndetse umwe mu bana batatu sekuru yari afite, ari we se wa Umuhoza, na we yaje kubona akazi aho mu mabuye y’agaciro, batangira kubaho mu buzima bwiza.

Umuhoza yari umukobwa umwe mu muryango avukana n’abahungu batanu. Jenoside itangira mu 1994, Umuhoza yari kwa Nyina wo muri Batisimu, kandi bari baturanye.

Umuhoza agira ati “Numvise abantu basakuza cyane, ngira ubwoba, mbyutsa mama wo muri Batisimu, ngira ngo ni abajura baje, gusa we yari abizi”.

Mu gihe Umuhoza yari akibaza ibibaye, ngo yumvise Papa we aza yiruka ari kumwe na musaza we mukuru, avuga ko Nyina wa Umuhoza wari urwaye, Nyirakuru wa Umuhoza n’abandi bana bavukana na Umuhoza bose bamaze kwicwa.

Nyina wa Umuhoza wo muri Batisimu yari yarashatse umugabo w’Umuhutu, akumva nta kibazo we azagira, ndetse asaba ko yagumana Umuhoza akamuhisha, ariko Papa wa Umuhoza yumva atizeye ko umwana we yahabonera umutekano aramujyana.

Papa wa Umuhoza yahisemo kumujyana ari kumwe na musaza we mukuru batangira kwihisha mu bihuru biri hafi y’urugo rwabo, bagakomeza kumva abantu bataka.

Mu buhamya bwe, Umuhoza yagize ati “Nakomezaga gusunika Papa mubwira ngo ajye kubatabara, ariko akanyihorera kuko yari azi ibirimo kuba. Nakomeje guhatiriza kugeza ubwo anshyize ku rutugu turamanuka tujya mu kabande muri iryo joro”.

Umuhoza na Papa we ndetse na musaza we mukuru bamaze iminsi mikeya bihishe, nyuma se yibuka umuntu basenganaga ku rusengero yumva yizeye ko yabahisha, batangira urugendo rujya iwe. Bageze iwe, yarabakiriye arabahisha, ariko Interahamwe ziza kumenya ko bahari, barahava bajya kwihisha ahandi.

Muri uko kwihisha, Umuhoza avuga ko babonaga ibintu byinshi biteye ubwoba, we ngo ntazibagirwa umwana yabonye arimo yonka ibere rya Nyina wari wamaze kwicwa.

Umuhoza yagize ati “Muri ibyo bihe bigoye byose twari turimo, Papa yakomezaga gusenga, ariko njyewe sinahumbyaga amaso, ndeba aho abicanyi baturuka. Numvaga ari abantu bahiga umuryango wanjye gusa, sinari nzi ko ari Igihugu cyose kirimo guhiga ubwoko bumwe” .

Ifoto igaragaramo Umuhoza Olive (ubanza ibumoso) nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi
Ifoto igaragaramo Umuhoza Olive (ubanza ibumoso) nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi

Umunsi umwe, Interahamwe zaraje zivumbura Umuhoza, ari kumwe na Papa we ndetse na musaza we mukuru, ngo zibabonye zirababwira ziti “Uyu munsi turica abahungu n’abagabo gusa. Tuzakurikizaho abagore n’abana nyuma.”

Ako kanya, zahise zica Papa wa Umuhoza na musaza we, imwe muri izo Nterahamwe ijyana Umuhoza mu rugo rwayo.

Umuhoza ati “Kuva ubwo, uko najyaga kuvoma nanyuraga ku murambo wa Papa nakundaga na musaza wanjye baryamye aho hasi, ngatekereza ko bakiri bazima, kuko ntari nzi uko umuntu apfa, narabanyeganyezaga ngo babyuke, ariko bikanga”.

Umuhoza avuga ko ibyo yabikoze iminsi mikeya, kugeza ubwo hari abana bamubwiye bati, “Ugomba kumenya ko Papa wawe yapfuye kandi atazagaruka.”

Nyuma gato, Umuhoza avuga ko imirambo yari imaze kubora, abicanyi bakayijugunya mu cyobo. Interahamwe yari yarajyanye Umuhoza mu rugo rwayo, yamusigaga aho, ikajya kwica abandi Batutsi . We yari aho, baramufashe nk’umwana ariko ntibyamushimishaga.

Umuhoza agira ati, “Sinigeze mbifata nk’igikorwa cy’urukundo, kwica Data, hanyuma bakankiza, ni ikintu ntigeze nshima” .

Umuhoza Olive nyuma ya Jenoside
Umuhoza Olive nyuma ya Jenoside

Iyo Nterahamwe yari yiyemeje kugumana Umuhoza kuko ngo yavugaga bati “Ni umwana w’umukobwa mutoya wasigaye wenyine, ntacyo atwaye kuko umuryango we wose twarawurangije.”

Umuhoza agira ati “Ubwo ni bwo namenye ko ari njyewe warokotse njyenyine. Ntibigeze bamenya ko Imana yari ifite umugambi mwiza kuri jye.”

Umunsi umwe, umusirikare wari wamenye amakuru ya Umuhoza yaje muri urwo rugo, Umuhoza atekereza ko ari uje kumwica, ariko aza kumenya ko ari umusirikare wa FPR-Inkotanyi wari uje kumukiza.

Uwo musirikare yamujyanye ku Bitaro bya Rwinkwavu, aho yasanze abantu benshi cyane bakomeretse harimo n’Interahamwe, amusiga aho ku bitaro.

Nyuma haje undi musirikare, abona Umuhoza yihebye, amubaza aho avuye, Umuhoza abura icyo amusubiza, ariko uwo musirikare akomeza kumubaza, aza kugera aho amubaza ati “Mama wawe ari he?” Umuhoza amusubiza ko bamwishe, nyuma arongera ati, “Naho Papa wawe?”, Umuhoza yabuze icyo amusubiza ararira gusa, Umusirikare aramuhumuriza, aramujyana aho yabaga ngo ajye kumurera.

Uwo musirikare wari umujyanye kumurera yabanaga n’abandi basirikare bose b’igitsinagabo, abona ko ibyiza ari uko Umuhoza yakwitabwaho n’umuntu w’igitsina gore, ahita amushyira umusirikare witwa Joy.
.

Uwo musirikare witwa Joy yitaye kuri Umuhoza neza cyane, kugeza ubwo yamuhaye izina rya mama Joy. Uwo Joy ni we wanafashije mu gushaka inkomoko ya Umuhoza, kandi ngo byari ibintu bigoye, kuko ngo nta bintu byinshi yibukaga ku muryango we, uretse amazina y’ababyeyi be gusa.

Uko gushakisha, byamaze igihe kinini ntacyo bigezeho, nyuma ngo mubyara we umwe wabaga muri FPR- Inkotanyi aza kumenya amakuru y’aho akomoka.

Umuhoza ati “Mama Joy yategetse ko bajya kunyereka aho mvuka, ariko nyuma bakangarura, kandi ni ko babigenje”.

“Ni we muntu wenyine ku Isi wanyeretse urukundo nyarwo.”

Umuhoza Olive (ufite indangururamajwi) hamwe na Joy
Umuhoza Olive (ufite indangururamajwi) hamwe na Joy

Nyuma y’imyaka mikeya Umuhoza abana na Mama Joy, abo mu muryango wa Umuhoza biyemeje kuza gutwara umwana wabo, ariko iyo ngo ni yo yari intangiriro y’ubuzima bugoye.

Umuhoza ati “Ndi muri uwo muryango, nibwo namenye ko ndi jyenyine, ko burya ndi impfubyi koko ”.

“Hari imiryango imwe n’imwe yagiye ifata abana bacitse ku icumu rya Jenoside nk’abakozi bo mu rugo, hari n’ababafataga nk’abacakara, izo ni zimwe mu ngaruka twagize.”

Umuhoza yabaye muri uwo muryango afite imyaka hagati y’icumi na cumi n’ibiri(10-12), ariko ngo babaga bamubwira ko aramutse agize ibyago akabyara umwana atabona aho amushyira kuko Nyina yapfuye.

Ati “Imwe mu miryango yatwakiriye nyuma ya Jenoside, yumvaga kuba turiho bibabuza gutwara imitungo yasizwe n’ababyeyi bacu”.

“ Bashoboraga kuza bakambwira ngo, ubu uramutse ubyaye umwana wamujyana he ko mama wawe atakiriho?”

Umuhoza avuga ko yari yaramaze kwakira ubuzima bwo kutagira ababyeyi, ariko akumva akomeye kuko yari mu maboko meza ya mama Joy, ariko abo bo mu muryango we batumye asubira inyuma cyane ndetse ubuzima buramubihira cyane.

Atangiye amashuri yisumbuye, yashoboye kwiga neza umwaka wa mbere aratsinda, ariko ageze mu mwaka wa kabiri, yarasibiye kuko yigaga adatuje kuko yabaga atekereza aho azajya mu biruhuko.

Umuhoza ati “Nari umukobwa uhora arwaye, wanze Imana, Imana yanyiciye Umuryango wose”.

Afite imyaka 14, Umuhoza yafashe icyemezo cyo kujya kwijugunya mu ruzi, kugira ngo apfe, ariko ageze kuri urwo ruzi ahindura igitekerezo.

Yagize ati “Naratekereje nti ndamutse ntapfuye, uwo muryango wakongera ukambona, kandi nashakaga gupfa urupfu ruzatuma batabona n’umurambo wanjye. Nari umukobwa wababaye cyane” .

Kugira ngo Umuhoza ave muri uwo muryango, yafashijwe n’Ikigega cya FARG, cyamujyanye gutangira ubuzima kuri AVEGA Rwamagana.

Umuhoza ati, “Numvaga meze neza, nyuma baje kuzana n’abandi bana cumi n’umwe turabana, batugurira inzu. Dutangira umuryango umeze utyo”.

Buri mwana muri abo, yari afite ibikomere bye, ariko Umuhoza avuga ko Imana yamukoresheje mu gufasha abo bana bagenzi be, nubwo wa muryango wamufataga nabi wamubwiraga ko ntacyo azamara mu buzima.

Yagize ati “Aho ntangiriye gusenga, ubuzima bwanjye bwarahindutse burundu.”

Umuhoza yaje gukomeza kwiga, arangiza na Kaminuza. Ubu ni umugore wubatse ufite abana batatu kandi wahiriwe n’ubuzima. Ubu ahamya ko Imana yumva amasengesho kandi ishobora komora no gukiza ibikomere.

Ni inkuru yanditswe na Tabaro Jean de la Croix/KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oh my God! Kabebe disi head girl wanjye, sha twiganye n,imfubyi kweri.Abantu batumva uburemere bw,abana b,imfubyi bibana bisunganye bakavuga ngo bakabya ubututsi sha.Uburyo babaga basa neza se sha,bakunda gusenga,baba muri CHORAL Kandi Olive yabaga abayoboye no guseka neza, nta mutima mubi namba. Ubuhamya bwawe bumbereye bushya. Hashimwe Imana ko aho ababyeyi bari babona ko wigobotoye agahinda. Imana ishimwe yaguhaye abana na papa wabo. Imana ishimwe yagukomeje cherie, i love you komera mukunzi

MUKUNDWA JAJA JEANINE yanditse ku itariki ya: 28-04-2023  →  Musubize

Impore Oliva Imana iragukunda, kandi igufiteho imigambi myiza. Uwo mubyeyi witwa JOY musabiye umugisha w’Imana utagabanyije.

iganze yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka