Urwibutso rwa Nyamata rurusha izindi kwerekana Jenoside - UNESCO

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO), riha Urwibutso rwa Nyamata mu Bugesera amahirwe ya mbere yo gushyirwa mu Murage w’Isi (World Heritage), kuko ngo rurusha izindi kwerekana imiterere ya Jenoside n’uko yagenze.

UNESCO yemeza ko Urwibutso rwa Nyamata rurusha izindi kwerekana Jenoside
UNESCO yemeza ko Urwibutso rwa Nyamata rurusha izindi kwerekana Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abakozi ba UNESCO basuye inzibutso za Jenoside mu Rwanda, bagasanga urwa Nyamata rumeze neza neza nk’uko rwari ruteye mu 1994, mu gihe izindi hari ibyahinduweho cyangwa zikaba zarubatswe nyuma.

Minisitiri Dr Bizimana mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru mu cyumweru gishize yagize ati "Impuguke za UNESCO zasuye Urwibutso rwa Nyamata zigaragaza ko rwaza mu za mbere kurusha izindi, kubera ko Kiliziya ya Nyamata (yagizwe urwibutso), iracyateye neza neza nk’uko yari imeze mu 1994 abantu bahicirwa".

Minisitiri Dr Bizimana akavuga ko abakozi ba UNESCO bahageze bakabona amasasu aho yanyuze mu gisenge no mu mpande, aho abantu bicaraga, imyenda bari bambaye ndetse na Kiliziya ubwayo ikaba ari ya yindi yo mu 1994.

Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, UNESCO irateganya gushyira ku rutonde rwa site z’umurage w’Isi, inzibutso 4 z’iyo Jenoside.

Izo nzibutso ni urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, urwa Bisesero muri Karongi ndetse n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

Dr Bizimana avuga ko hari raporo y’izo nzibutso Leta y’u Rwanda yahaye UNESCO, ikazagereranywa n’iyo impuguke z’uwo muryango zizikorera nyuma yo kuva mu Rwanda, aho zasuye mu kwezi gushize kwa Werurwe 2023.

Inama izafata umwanzuro ku gushyira mu murage w’Isi inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka wa 2023.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko mu byo u Rwanda rusabwa na UNESCO n’ubwo dosiye yarwo ngo basanze imeze neza, ari ugukomeza kwita ku nzibutso, kuhashyira amateka ku buryo uhasuye ashobora kumenya ibyahabereye, bitabaye ngombwa kwitabaza umusobanuzi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka