Urumuri rutazima ruratanga ikizere ko icuraburindi ritazongera kuba mu Rwanda-Minisitiri Nsengimana

Kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014, akarere ka Nyamagabe kakiriye urumuri rw’ikizere rutazima ruri kuzenguruka uturere twose tw’igihugu, urumuri rwageze muri aka karere ruturutse mu karere ka Nyaruguru.

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere twibasiwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko urwibutso rwa Murambi rwakiriweho uru rumuri rukaba rwaraguyeho Abatutsi bagera ku bihumbi 50.

Urubyiruko rwo muri Nyamagabe rumaze kwakira urumuri rw'ikizere.
Urubyiruko rwo muri Nyamagabe rumaze kwakira urumuri rw’ikizere.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranbuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abaturage ba Nyamagabe bari baje kwakira uru rumuri ko ari urwo kwirukana umwijima wigeze kugwirira i Murambi, ndetse rukanatanga icyizere ko bitazongera kubaho haba i Murambi ndetse no gihugu hose.

Ati “uru rumuri ni urwo kwirukana icuraburindi ryigeze kwibasira aha hantu duhagaze (i Murambi). Ni urwo gutanga icyizere yuko amarorerwa yabareye aha ngaha atazongera kuba ukundi haba ahangaha cyangwa se aho ariho hose mu gihugu cyacu”.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko uru rumuri ari urwo kwibuka imyaka 20 Abanyarwanda bamaze mu nzira yo kwiyubaka haba buri wese ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange. Yakomeje avuga ko urugendo rwo kubaka u Rwanda rukomeje kandi intambwe imaze guterwa itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, agasaba ko uru rumuri rutazima rumurikira Abanyarwanda muri urwo rugendo.

Abana bato baririmba indirimbo y'urumuri rutazima.
Abana bato baririmba indirimbo y’urumuri rutazima.

“Urugendo rwo kubaka u Rwanda rurakomeje kandi imyaka ishize iraduha icyizere cy’uko ejo hazaza hazarangwa n’ibyiza twifuza aho kugira ngo harangwe n’ibibi twanyuzemo cyangwa se twakwifurizwa n’abandi…. Uru rumuri rutazima rutumurikire muri urwo rugendo rwo kwiyubaka,” Minisitiri Nsengimana.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranbuhanga mu isakazabumenyi yasabye abitabiriye umuhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyamagabe ko buri wese abera urumuri mugenzi we haba mu rubyiruko hagati yarwo, ababyeyi bakabera urumuri abana, abanyamadini bakabera urumuri abayoboke babo, n’abayobozi bakabera urumuri abayoborwa.

Mutangana Simon, umwe mu baturage mbarwa barokokeye i Murambi, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ubuzima bubi babayemo aho i Murambi benshi mu bo bari kumwe bakahasiga ubuzima. Yavuze ko bashimishijwe no kwakira urumuri rutazima kuko aho ruri baca ukubiri n’icuraburindi.

Aha bari bajyanye urumuri imbere y'urwibutso rwa jenoside yakorewe abatusti rwa Murambi.
Aha bari bajyanye urumuri imbere y’urwibutso rwa jenoside yakorewe abatusti rwa Murambi.

Ati “Twishimiye kwakira uru rumuri rutazima nk’abaturage b’aka karere. Ahari urumuri nta curaburindi riba rikiharangwa. Urumuri rukura abantu mu mwijima wo kugira nabi, rukabinjiza mu mucyo wo gukora ibyiza. Urumuri rukura abantu mu mwijima w’agahinda rukabashyira mu mucyo wo gukunda no kubaka ubuzima bw’ejo hazaza”.

Biteganijwe ko uru rumuri ruzava mu karere ka Nyamagabe rwerekeza mu karere ka Rusizi tariki ya 07/02/2014, ariko tariki ya 05/02/2013 bikaba biteganijwe ko ruzagezwa mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe hamwe mu hafite amateka ya Jenoside akomeye mu karere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amateka mabi yaranze abanyarwanda akadutera kwicana amahanga arebera ninatwe tugomba kuyahindura kugirango abadukomotseho batazongera narimwe kugwa mumahano nkayo twaguyemo.

alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

genocide yakorewe abatutsi n’umutwaro wacu twe abanyarwanda, ninatwe tugomba kwibyuka kubera kunanizwa nayo , ndi umunyarwanda kurinjye niyo mbona nkigisubizo kubumwe burambye kubanyarwanda twese, ni wo muti wizewe kubikomere byageze kuri buri munyarwanda, nicyo gihe cyacu ngo tuwunywe twese, dufite abayobozi bumwe buri munyarwanda aho ari hose bakumva icyo abasabye cyose, ntibizongera ukundi, ntamuntu uzongera kuzizwa uko yavutse cg ikindi cyose cyatuma umuntu avutswa ubuzima.

kirenga yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

amateka yaturanze mu myaka 20 ni mabi none ubwo habonetse umuti wo kuyahindura reka tuwunywe turi benshi turebe ko utatuvura za ndrwara zose zadushegeshe maze tukamarana

bayingana yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka