Umukozi wa Leta agomba guhangayikishwa n’icyateza imbere Abaturarwanda-Mutwarasibo Cyprien

Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe Ubukungu, Mutwarasibo Cyprien, kuri uyu wa 12 Kamena 2012, mu muhango wo kwibuka abari abakozi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abakozi ba Leta guhangayikishwa gusa n’icyateza imbere Abanyarwanda bakirinda amatiku n’amacakubiri.

Ubuhamya bwa Sarafina Namwana wari umuforomokazi, akaza gufungwa ku bw’amaherere we n’umugabo we bazira ko ari abatutsi, bikaza no kumuviramo kudasubira mu kazi nyuma y’igifungo, bwagaragaje itotezwa abatutsi bagiye bagirirwa mu buryo butandukanye harimo mu myingire no mu guhabwa imirimo.

Urugendo rwo kwibuka abari abakozi, muri Perefegitura ya Butare, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urugendo rwo kwibuka abari abakozi, muri Perefegitura ya Butare, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha ni na ho Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Ubukungu, Mutwarasibo Cyprien, yahereye abwira abakozi bo mu Karere ka Huye bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, ko bakwiye gukora neza umurimo Leta yabashinze wo gukorera Abaturarwanda, bakirinda ivangura iryo ari ryose: ngo nko kubona umukozi ugatangira kwibaza icyo ari cyo aho kureba icyo mwakorana kugira ngo mukorere umuturarwanda si byo.

Jean Pierre Nsabimana ukuriye Ibuka mu Karere ka Huye, we yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imiryango y’ abari abakozi muri rusange bisa nk’ ibibangamiye abandi Banyarwanda barokotse Jenoside muri rusange.

Bakaba bifuza ko ubuyobozi bwakwita cyane ku kibazo cy’imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa, no kubakira incike ahantu hamwe kugira ngo hanashyirweho n’ uburyo buhuriweho bwo kuzitaho.

Abakozi mu Karere ka Huye basabwe gushishikazwa n'icyateza imbere Abanyarwanda mbere ya byose, bakirinda ibitabahesha agaciro.
Abakozi mu Karere ka Huye basabwe gushishikazwa n’icyateza imbere Abanyarwanda mbere ya byose, bakirinda ibitabahesha agaciro.

Yibukije kandi ko abatarabasha gushyingura ababo bishwe muri Jenoside bibababaje cyane, maze yifuza ko hagaragazwa imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kuri ubu, abari abakozi bibukwa mu makomini yahujwe akaba Akarere ka Huye bamaze kumenyekana ni 87.

Kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri buri mudugudu, nk’umuhigo Akarere ka Huye kihaye, ngo biri mu bizatuma abataramenyekana na bo bamenyekana.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka