Ubwo nageraga hano narize – Umunyanigeria ku rwibutso rwa Gisozi

Umwalimu ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Prof Abdulrazaq Oniye wigisha muri Kaminuza ya Kigali avuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuko zigaragaza ubugome umuntu yakoreye mugenzi we biturutse ku rwango rwagiye rubibwa hagati yabo bikaza kubyara Jenoside.

Prof Abdulrazaq Oniye
Prof Abdulrazaq Oniye

Uyu mwalimu ni umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali, abanyeshuri bahagarariye abandi ndetse n’abanyamahanga biga n’abigisha muri iyo Kaminuza basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bagamije kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside no gufasha cyane cyane abo banyamahanga kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof Abdulrazaq Oniye aganira na Kigali Today kuri urwo rwibutso, yagize ati “Ibyabaye birababaje, ubwo nageraga hano narize. Mpavanye isomo ry’uko ari ingenzi ko abantu biga kubana neza mu mahoro no mu kubahana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.”

Ngabo Moses uhagarariye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali akaba n’umwe muri abo basuye urwo rwibutso, avuga ko kuba abanyeshuri n’abakozi b’iyo Kaminuza b’abanyamahanga bahawe ubumenyi ku mateka yaranze u Rwanda bizabafasha kuba mu gihugu basobanukiwe neza ibyakibayemo.

Ati “Umunyamahanga uza kwiga muri Kaminuza amara mu Rwanda imyaka itatu. Iyo asubiye iwabo, hari igihe muri ibyo bihugu haba habayo Abanyarwanda bahungiyeyo barasize bakoze Jenoside mu Rwanda ugasanga baracyafite ingengabitekerezo yo gupfobya. Iyo baje hano ku rwibutso bakiga amateka, iyo basubiye iwabo batubera ba ambasaderi. Iyo bumvise Umunyarwanda uvuga ibitari byo baramunyomoza kuko baba bazi ukuri.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Tombola Gustave, avuga ko nka Kaminuza ya Kigali ikorera mu Rwanda kandi ishyigikiye gahunda za Leta na yo yafashe uwo mwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Tombola avuga ko gusobanurira abanyamahanga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bizagira akamaro mu kunyomoza abayihakana.

Prof. Tombola Gustave
Prof. Tombola Gustave

Impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni na yo igarukwaho n’umwe mu batangije Kaminuza ya Kigali, Samuel Aine, uvuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu rwego rwo kwibuka amateka mabi n’amahano yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubuyobozi bwari buriho na Politiki mbi yarangwaga n’ivangura ry’amoko, irondakarere ndetse no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Uyu munsi twishimira ko hariho ubuyobozi bwiza bufite umurongo muzima burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika bushyigikiye ubumwe n’ubwiyunge kandi buha amahirwe abantu bose mu buryo bungana.”

Ati “Icyatuzanye aha rero ni ukugira ngo tubwire aba banyeshuri bacu n’abandi b’abanyamahanga ko tugomba gushyira hamwe tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abo usanga birirwa bayipfobya bakoresha cyane cyane imbuga nkoranyambaga.”

Samuel Aine uri mu batangije Kaminuza ya Kigali ashima ko ubu igihugu gifite ubuyobozi bwiza
Samuel Aine uri mu batangije Kaminuza ya Kigali ashima ko ubu igihugu gifite ubuyobozi bwiza
Basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka