Ubutaliyani: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye mu muryango GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), muri Famille IGIHOZO ibarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani, bakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Uwo muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 07/04/2014, wabereye i Roma mu Butaliyani mu kigo cy’Abasaleziyani kiri ahitwa Termini.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye batuye mu mujyi wa Roma, mu nkengero zawo ndetse no mu bindi bice by’Ubutaliyani, harimo Abihayimana, Abanyarwanda, Abataliyani ndetse n’abandi banyafurika barimo abo muri Mali, Burundi, n’ibindi bihugu bya Afurika, nk’uko bitangazwa na Jean Pierre Kagabo Nkuranga, umwe mu banyarwanda baba mu Butaliyani.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bacanye urumuri bakora urugendo rwerekeza mu cyumba cyari bukomerezemo ibindi bikorwa byo kwibuka.
Abitabiriye umuhango wo kwibuka bacanye urumuri bakora urugendo rwerekeza mu cyumba cyari bukomerezemo ibindi bikorwa byo kwibuka.

Uwo muhango, wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, wabimburiwe n’igitambo cya misa cyatanzwemo ubutumwa butandukanye bubwira Abanyarwanda kutazigera na rimwe bibagirwa ababo bazize Jenoside.

Muri ubwo butumwa kandi harimo gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo badaheranwa n’agahinda kandi abantu bagaharanira gukora ikiza kugira ngo amahano yabereye mu Rwanda atazongera kubaho, haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi.

Nyuma y’igitambo cya misa, hacanywe Urumuri Rutazima rw’icyizere, rusobanura kwibuka abazize Jenoside, rukavuga n’ikizere gishingiye ku butwari Abanyarwanda bagaragaje mu myaka 20 ishize Jenoside ihagaritswe.

Imbere ya Kiliziya yabereyemo icyo gitambo cya misa buri wese yahawe itara ricaniwe kuri urwo rumuri maze hatangizwa urugendo rugana mu cyumba, ahagombaga gukomereza igikorwa cyo kwibuka.

Bamwe mu bagize Famille Igihozo bari kumwe n'umwe mu baje kwifatanya nabo kuri uwo munsi.
Bamwe mu bagize Famille Igihozo bari kumwe n’umwe mu baje kwifatanya nabo kuri uwo munsi.

Abacitse ku icumu rya Jenoside batanu batanze ubuhamya bw’ibyababayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bahuriye ku kuba barahigwaga n’abaturanyi, akenshi ntibamenye n’impanvu kuko abenshi muri bo bari bakiri bato batazi n’iby’amoko.

Bose bavuga ko babonye ababo bapfa, n’utarakomeretse yakoze inzira y’umusaraba ndende mbere yuko arokoka.

Mu gusoza uwo muhango, hasomwe amazina y’abishwe mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside bose, bamwe muri bo bari ababyeyi n’abavandimwe b’abagize Famille Igihozo, abandi bari inshuti ndetse n’abaturanyi b’imiryango yabo.

Aha harimo kwerekanwa Filime yerekana aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze ubu n'uburyo hari icyizere cy'ejo hazaza.
Aha harimo kwerekanwa Filime yerekana aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze ubu n’uburyo hari icyizere cy’ejo hazaza.

Mu gihe hasomwaga amazina, hanyuzwagaho amashusho agaragaza amateka y’u Rwanda mu gihe cy’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Nyuma hagaragazwa amateka y’u Rwanda agaragaza ikize cy’ejo hazaza.

Famille Igihozo irateganya n’izindi gahunda mu buryo bwo gukomeza kwibuka no gusobanura Jenoside yakorewe abatutsi. Ni muri urwo rwego, tariki ya 15/04/2014, ku bufatanye na Kaminuza ya Roma TRE, Famille IGIHOZO izaganira n’Abanyeshuri bo muri iyo Kaminuza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka