U Rwanda rwibukije amahanga gushyira imbaraga mu gukumira Jenoside

Mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutazima ruzazengurutswa mu gihugu hose, hamwe no gutangiza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Ministiri Mushikiwabo na Mitali, bibukije amahanga ko agomba kuba maso agashyira imbaraga nyinshi mu gukumira Jenoside.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo na Protais Mitali w’umuco na siporo, babitangarije Abanyarwanda n’abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ubwo bari bitabiriye umuhango wo gutangiza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20, ku rwibutso rwa Gisozi i Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 07/01/2014.

Abayobozi bakuru b'igihugu hamwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, batangije imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi bakuru b’igihugu hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, batangije imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Dusaba amahanga kwifatanya natwe kwibuka ku nshuro ya 20, atari uko twerekana impuhwe cyangwa twicira urubanza, ahubwo ari uko ibyo twabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikibazo kirenze imipaka y’u Rwanda”, nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo yabwiye Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Yakomeje agira ati: “Twizera ko uku kwibuka byatuma habaho ibiganiro ku rwego rw’isi bivuga kuri iki kibazo, twiyibutsa amateka mabi hagamijwe kumvisha abagifite imigambi yo guhakana no gupfobya; uku ni ukuri kwa Jenoside yakorewe abayahudi, iyakorewe muri Bosnia ndetse n’iyakorewe mu Rwanda; ubwo rero bigasaba kongera imbaraga, kuba maso no kuvuga ukuri kw’ibyabaye”.

Urumuri rutwawe n'urubyiruko rufite imyaka 20 ruzazengurutswa mu gihugu hose mu gihe cy'amezi atatu abanziriza icyunamo.
Urumuri rutwawe n’urubyiruko rufite imyaka 20 ruzazengurutswa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu abanziriza icyunamo.

Ministiri Louise Mushikiwabo yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside, Leta y’u Rwanda yacyuye Abanyarwanda bari impunzi bageraga kuri miliyoni 3.5; Leta kandi ngo yaharaniye kwiyubaka kw’igihugu gushingiye ku kwihesha agaciro, ubukungu n’imibereho y’abaturage bitera imbere; ariko ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ko Jenoside itazagira aho yongera kuba ku isi.

Mu muhango wo gutangiza imyiteguro yo kwibuka, umwe mu batanze ubuhamya bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abayisenga Theodette wabonye aho abanyeshuri b’i Nyange muri Ngororero bicwaga ku itariki 18/3/1997, yagaragaje ko na nyuma ya 1994 hari abagishobora kuba bakora Jenoside.

Nibyo Ministiri w’umuco, Protais Mitali yashingiyeho avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo ikaba ari yo mpamvu y’imyiteguro izamara amezi atatu mbere yo kujya mu cyunamo nyir’izina; aho mu gihugu hose hazatangwa ibiganiro hamwe n’ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside, ndetse no kwita ku nzibutso.

Urumuri rutazima rwacanywe hakoreshejwe gucana umuriro mu buryo bwa gakondo bwitwa urushingo, aho abakera bafata agati bakagashinga mu gisate cy'ikindi giti, bakazunguzamo kugeza udushashi tw'umuriro tuje.
Urumuri rutazima rwacanywe hakoreshejwe gucana umuriro mu buryo bwa gakondo bwitwa urushingo, aho abakera bafata agati bakagashinga mu gisate cy’ikindi giti, bakazunguzamo kugeza udushashi tw’umuriro tuje.

Ibiganiro n’imihango yo gutangiza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye mu Rwanda hamwe no mu mahanga, ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York muri Amerika, i London mu Bwongereza hamwe n’i Addis Ababa muri Ethiopia. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka twiyubaka”.

Theodette Abayisenga warokotse ubwicanyi bwakorewe mu ishuri rya Nyange na Marcel Mutsindashyaka warokotse Jenoside (afite ikigo Umuseke) batanze ubuhamya bw'ibyababayeho.
Theodette Abayisenga warokotse ubwicanyi bwakorewe mu ishuri rya Nyange na Marcel Mutsindashyaka warokotse Jenoside (afite ikigo Umuseke) batanze ubuhamya bw’ibyababayeho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None ni iyihe nsanganyamatsiko y,uyu mwaka

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

byari byiza cyane..kandi byari biteguye kinyarwanda...byaheshaga agaciro buri munyarwanda wese

Isi yose yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

reka twizere ko ubwo bitangiwe kare bzajya kugera mu gihe cyo kwibuka nyirizina buri wese yarabiajijukiwe maze turwanye jenoside n’ingendabitekerezo yayo

isilo yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka