U Bubiligi bwataye muri yombi Umunyarwanda upfobya Jenoside

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi Umunyarwanda utavuga rumwe na Leta ya Kigali witwa Boniface Rutayisire, tariki 07/04/2012 mu mujyi wa Bruxelles, ubwo yashakaga gukora imyigaragambyo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rutayisire yashinjwe kuhungabanya ituze rya rubanda ubwo uwo munsi abantu barenga 700 barimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Rutayisire yaragejejwe imbere y’ubutabera, niba akiri mu buroko cyangwa niba yarafunguwe.

Uwo munyapolitiki ngo yabyutse ajya muri sitade ya Woluwe -Saint-Pierre iri Brixelles aho yari yateguye imihango yo kwibuka abantu bose baguye mu ntambara yabaye mu Rwanda.

Abarokotse Jenoside bashinja Rutayisire kuba imbere y’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rutayisire afite ishyaka ryitwa “Banyarwanda & Tubeho Twese” riharanira kumvikanisha ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside ahubwo ko ari ugusubiranamo kw’abaturage (civil war).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Rutayisire niwe wirirwa yandika ku mbuga atuka leta y u Rwanda ni umusazi ukwiye kuvuzwa kuko mu mwaka wa 1992 yaje kwiga i Nyakinama agatsindira ku manota yurukozasoni nyuma ya jenocide ytse inguzanyo ayobor EDITION LA CeNTRALE yayatse muri BCDI yemerera Kalisa ko azamwandikahaho igitabo amaso ahera mu kirere yaje kuyacezamo agiye guhomba yirukira mu Bubirigi yahunze imyeenda ya Banki none ngo arateza ubwega !!!!!!!!!!!!!!!!!!

vaso yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka