Rwamagana: Rwarakabije yasabye imfungwa n’abagororwa kugaragaza ukuri kuri Jenoside

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Paul Rwarakabije, arasaba imfungwa n’abagororwa kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akihanangiriza zimwe mu mfungwa n’abagororwa zishyira igitutu kuri bagenzi bazo zibabuza kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabisabye ku wa 13 Mata 2015 ubwo yari muri Gereza ya Rwamagana (Nsinda), aganira n’imfungwa n’abagororwa mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Komiseri Mukuru w'urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, Paul Rwarakabije, yasabye abafunzwe ukuri kuri Jenoside.
Komiseri Mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Paul Rwarakabije, yasabye abafunzwe ukuri kuri Jenoside.

Komiseri Rwarakabije yavuze ko mu gihe bamwe mu bafungiye muri Gereza ya Rwamagana bavuga ko ibiganiro byatanzwe mu gihe cy’icyunamo byabafashije kubohoka ndetse bamwe bagatanga ubuhamya, ngo bibabaje kuba hari abandi badakozwa ibyo kuvuga ukuri kuri Jenoside ndetse ngo bagashyira igitutu ku zindi mfungwa bazibuza kugaragaza ukuri no gutanga ubuhamya.

By’umwihariko, bamwe mu bahoze ari ba Burugumesitiri b’amakomini, batunzwe agatoki kuri iyo myitwarire mibi ndetse biba ngombwa ko Komiseri Rwarakabije, abahagurutsa akabasaba kwemerera imbere y’imbaga y’izindi mfungwa n’abagororwa ko batazongera kurangwaho iyo myitwarire.

Ubwo bahagurukaga, abahoze ari abayobozi b’amwe mu makomini yo muri Perefegitura ya Kibungo, bafungiye muri Gereza ya Rwamagana, bagiye bavuga mu ijwi riranguruye ko batazongera guhisha ukuri ndetse bamwe muri bo bakavuga ko batangiye kukugaragaza kandi ngo bifuza umwanya kugira ngo batange ubuhamya kuri Jenoside yakorewe mu makomini bayoboraga, bityo banagaragaze uruhare rwabo.

Imfungwa n'abagororwa bafunguye bafungiye muri Gereza ya Rwamagana basabwe kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imfungwa n’abagororwa bafunguye bafungiye muri Gereza ya Rwamagana basabwe kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo hari abakinangiye bakabuza n’abandi gutanga amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bafungiye icyaha cya Jenoside bemeza ko kwatura bakavugisha ukuri byatumye baruhuka ku mutima kandi nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, bakaba baharanira kwigisha bagenzi babo ukuri.

Habimana Emmanuel uzwi nka Cyasa yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside. Mu gihe cya Jenoside yari akuriye interahamwe muri Degiteri y’Umujyi wa Kibungo, akaba amaze imyaka 17 muri Gereza.

Avuga ko yahindutse cyane mu mutima we kandi akaba yaragize uruhare mu gufasha bagenzi be kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi.

Afatanyije na bagenzi be bafunganywe muri Gereza ya Rwamagana, Habimana yashinze ihuriro (Club) ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kandi ngo kuva ryajyaho muri Mata 2014, abantu 486 bamaze kwandikira imiryango 678 bahemukiye, bayisaba imbabazi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka