Rutsiro: Abayisilamu bibutse abishwe muri Jeonoside banenga bagenzi babo bayigizemo uruhare

Kuri uyu wa 26 Kamena 2015 abibumbiye mu Muryango w’Abasilamu mu Rwanda wo mu Karere ka Rutsiro AMUR/RUTSIRO bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi banenga bagenzi babo bayigizemo uruhare ndetse baniyemeza kwirinda icyatuma yongera kuba.

Byagarutsweho nyuma yo kunamira abazize Jenoside no gushyira indabo ku mibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Kinunu ruherereye mu Murenge wa Boneza, aho mu biganiro byatanzwe banenze abayisilamu bagize uruhare muri Jenoside ndetse bareba n’uburyo hakumirwa icyatuma yongera kuba.

Hakozwe urugendo rwo kuva ku Biro by'Umurenge wa Boneza Abayisilamu berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside.
Hakozwe urugendo rwo kuva ku Biro by’Umurenge wa Boneza Abayisilamu berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside.

Kasim Hategekimana, Umuyobozi w’Abayisilamu mu Karere ka Rutsiro yagize ati “Twateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba twishimira ko nta bayisilamu benshi bakoze Jenoside ariko n’abayikoze turabagaya tukaba dusaba abayisilamu kwirinda ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba.”

Abayisilamu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka batangaza ko koko baterwa ipfunwe na bamwe mu bayoboke babo baba barakoze Jenoside ariko ubu ngo bagomba gukumira ibitekerezo bibi byatuma Jenoside yongera kuba nk’uko Mushimiyimana Djamira abitangaza.

Ati “Nk’uko igitabo gitagatifu Korowani kibitwigisha, kutagira abo twica cg abo turenganya ni yo mpamvu na njye numva tugomba kwirinda icyatuma Jenoside yongera kuba kandi twabyiyemeje twese.”

Gerturde Nyiraneza, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Boneza, avuga mu izina Akarere ka Rutsiro yabibukije ko uretse no kwirinda ko Jenoside yakongera kuba hakwiye n’ ibikorwa by’ubugiraneza begera abarokotse Jenoside batishoboye bakabafasha bityo bakabahumuriza.

Uwibutso rwa Jenoside rwa Kinunu rwashyizweho indabo rushyinguwemo imibiri isaga 350 y’abazize Jenoside ariko hakaba hagikorwa ubukangurambaga kugira ngo herekanwe indi mibiri iri hirya no hino, na yo ibe yashyingurwa mu cyubahiro nk’uko ubuyobozi bwa IBUKA mu karere bubitangaza.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka