Rusizi: Ku myaka 23 y’amavuko yarokoye ababarirwa mu 100 mu gihe cya Jenoside

Sibomana Cyrille wo Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi wari ufite imyaka 23 y’amavuko mu gihe cya Jenoside ngo yarokoye abatutsi benshi bahigwaga none yagororewe kuri uyu wa 29 Mata 2015 ahabwa inka n’izindi mpano nyinshi.

Ubwo Jenoside yabaga Sibomana ngo yari umunyeshuri mu Iseminari Nkuru ya Rutongo ariko ari mu biruhuko, ngo abonye interahamwe zitangiye kwica inshuti n’abaturanyi zibahora ubwoko bwabo ahita afata icyemezo cyo gutangira kubacikisha abambutsa muri Kongo.

Sibomana Cyrille wakijije ababarirwa mu 100 mu gihe cya Jenoside.
Sibomana Cyrille wakijije ababarirwa mu 100 mu gihe cya Jenoside.

Uyu mugabo, kuri ubu ushinzwe Imali n’Ubutegetsi mu Ishuri ryitwa Horizon mu Mujyi wa Kigali, akomeza avuga ko uko interahamwe zicaga abatutsi ariko na we yarwanaga no gushaka abantu bari guhigwa bamwe akabahisha iwabo ijoro ryamara kugwa agafata itsinda ry’abantu bagera nko mu 10 cyangwa barenga akabambutsa, akagaruka agafata abandi bityo bityo kugeza amezi abiri shize.

Ngo ntazi umubare w’abantu yambukije kuko ngo we yarwanaga n’uko abantu bakira, icyakora abatanze ubuhamya bavuga ko abo yarokoye bagera mu 100.

Icyo gikorwa Sibomana ngo yagikoraga wenyine yagera ku Kiyaga cya Kivu akiyambaza abasare batwara amato.

Sibomana Cyrille asaba abantu ko mu byo bakora byose bagomba guharanira ukuri, ubutabera, amahoro n’urukundo hagati y’abantu kuko iyo wakoze neza, ineza ikugarukira.

Inka yagororewe kubera ibikorwa by'ubutwari.
Inka yagororewe kubera ibikorwa by’ubutwari.

Avuga ko afata inka yahawe kimwe n’izindi mpano nk’ikimenyetso cy’urukundo kandi ngo azitura incike n’abapfakazi bakoranye inzira y’umusaraba banyuzemo.

Mukagasana, umwe mu barokowe na Sibomana avuga ko ntacyo bakora kugira ngo babone icyo bamwitura nk’umuntu wagize umutima wa kimuntu wo kurokora abatutsi benshi mu gihe abandi bari bahindutse inyamaswa.

Ngo Sibomana yamunyujije mu nzira ikomeye agenda ahura n’interahamwe akazibwira ko ari mubyara we kugeza n’aho ngo bamufashe baramukubita cyane hafi yo kumwica, ariko ntiyacika intege akomeza ibikorwa byo kurwana ku bantu.

Kandama na we warokowe na Sibomana avuga ko atabona uko avuga iby’uwo mugabo kuko ngo Imana yamugize intumwa yayo muri Jenoside.

Muri aba harimo bamwe mu barokowe na Sibomana Cyrille.
Muri aba harimo bamwe mu barokowe na Sibomana Cyrille.

Ngo yaje kumureba iwe amubwira ko ibintu byakomeye interahamwe zamaze abantu amusaba kuza akamuhisha maze amujyana mu ishyamba ngo ahasanga abandi bagera kuri 5 yari yahajyanye ngo akajya anabagemurirayo ibiryo.

Ngo bigeze nijoro yabajyanye ku mazi arabambutsa abageza muri Kongo akajya agaruka akambutsa abandi.

Kubera umutima w’ubutwari yagize, bamwe mu bo yarokoye bavuye hirya no hino mu gihugu bamuzanira impano zitandukanye birimo n’inka ifite agaciro k’ibihumbi 400.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

wagizeneza nimana izaguhemba.hari nabandi nabokubamenya haricyo byagaragariza abataragize umtima utabara.

andre yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Karambe!! Imyitwarire yawe iganze.
Gahunda ya ni karemano kuri wowe.
Urwo rukundo rusakare muri benshi.

INDEMA RUGAMBA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Inkuru nk’iyi intera ikiniga amarira akabunga mu maso.Mbiterwa ahanini ni inzira y’umusaraba uvanze n’agashinyaguro nanyuzemo; Uyu mugabo yabaye intwari;abazi kwandika mwamufasha akabyandikaho igitabo bitaribagirana kandi cyakundwa cyane kurusha ibya RUSESABAGINA dore ko we yishakiraga i KASHI GUSA.

G yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Uwo Mugabo Imana Niyo Yamwitura Gusa, Kuko Mugihe Abandi Bari Bahindutse Inyamaswa We Yarafite Umutima Wakimuntu. Imana Imwihere Umugisha Yarawukoreye.

Solange Umutoni yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

nukuri wagize neza wa mfura we!wamenye ko umuntu ari nkundi.Imana ibane nawe

ihoho yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Imana imuhe imigisha kdi nabibutse ineza bagiriwe bakibuka gushima Imana ibahereze imigisha

byishimo yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

yakoze neza cyane rwose, bazamwiture uko bashoboye kandi nawe Imana izamwitura

karemangingo yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Umutima wanjye wuzuye agahinda maze gusoma iyinkuru yumunti nyamuntu,Ndibaza kuki ntari mukuru ngombe nanjye narakijije utwana twiganaga?Abakoze ubwicanyi ndengakamere bakica Abatusti mukwiye guhora mwicuza niba mukiriho ahari Imana yabababarira.Abaciste kw’Icumu nimwihangane mwiyubake ntibizongera.

Bitwayiki Samuel yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka