Rusizi:Ibitaro bya Gihundwe byibutse abiciwe mu ifasi yabyo muri Jenoside

Mu rwego rwo gufata mu mugongo no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda , Ibitaro bya Gihundwe, ku wa 14 Kamena 2015, byatanze inkunga y’ibihumbi 200 yo kubaka Urwibutso rwa Kamembe n’inka y’inzungu ifite agaciro k’ibibumbi 200 yo gufasha umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Nshizirungu Placide, yavuze ko uyu ari umunsi wo kwibuka ku rwego rw’ibyo bitaro by’umwihariko bibuka abafite aho bahurira n’ibyo bitaro barimo abarwayi, abaganga n’abarwaza biciwe mu ifasi y’ibyo bitaro.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Gihundwe ashyikiriza Nkusi inka ibitaro byamugeneye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe ashyikiriza Nkusi inka ibitaro byamugeneye.

Ni muri urwo rwego abakozi b’ibitaro bakusanyije inkunga y’amafaranga buri wese mu bushobozi bwe babasha kuremera Nkusi, umwana w’uwahoze ari umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkanka wiciwe muri icyo kigo yahahungiye, inka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu bihumbi 200.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe akomeza avuga ko iyi nka izafasha uyu muryango kwikemurira bimwe mu bibazo basigiwe na Jenoside nubwo ari nk’igitonyanga mu nyanja ngo ukurikije ibyo ababyeyi babo bari kuba bamaze kugeraho.

Abakozi b'Ibitaro bya Gihundwe mu rugo rwa Nkusi.
Abakozi b’Ibitaro bya Gihundwe mu rugo rwa Nkusi.

Yashimiye abakozi b’ibitaro ku bw’umutima w’impuhwe bagaragaje wo gufata mu mugongo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkusi Dominique n’umugore we bashimiye Ibitaro bya Gihundwe kuba byaje kubasura bikanaboroza dore ko ngo iyo bari bafite ari iyo baragijwe kugira ngo bajye bayikuraho ifumbire. Batanze icyizere ko bazayifata neza kugira ngo ibashe gutanga umusaruro mwiza na bo bashobore kwikemurira bimwe mu bibazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka