Rusizi: Barasabwa kuzatanga ubuhamya ubwo bazaba bakira urumuri rutazima

Mu gihe mu karere ka Rusizi hitegurwa kwakira urumuri rutazima kuwa 07/02/2014, abaturage bose barasabwa kuzitabira uwo muhango kandi bagatanga ubuhamya bw’ibyo babonye mu gihe cya Jenoside.

Michel umukozi wa komisiyo yo kurwanya Jenoside (VNLG) mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yasabye abayobozi gushishikariza abazatanga ubuhamya baba abarokotse Jenoside ndetse n’abatarahigwaga kuzatanga ubuhamya nyabwo bugaragaza aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze kuko hari abagera imbere y’abantu bagatinya kuvuga ukuri kw’ibyo babonye bagatangira kuvuga ibindi.

Umukozi ushinzwe gukurikirana igikorwa cyo kuzengurutsa urumuri rutazima hirya no hino mu gihugu, Rwema Simon, yasabye ko badakwiye kuzabuza abaturage ibikorwa byabo ko ababishaka ku bushake bwabo aribo bazaza kwakira urumuri mu rwego rwo kugirango abantu bumve ko ari igikorwa umuntu adahatirwa.

Abayobozi mu myiteguro yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rusizi.
Abayobozi mu myiteguro yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rusizi.

Rwema yanasabye abashinzwe iki gikorwa kuzitwararika mu gutwara uru rumuri rutazima kuko ngo nubwo rwitwa ko rutazima bishoboka ko rwazima kuko ngo hari aho byabaye ; aha yavuze ko bakwiye kwitegura neza uko bazajya barujyana mu bice bitandukanye by’akarere kugirango rutazabazimana kandi rudakwiye kuzima.

HEMA Lambert ushinzwe umuco na Siporo mu karere ka Rusizi yemeza ko imyiteguro igeze kure mu bikorwa byose aho yatangaje ko gutegura abana bazaririmba indirimbo y’urumuri n’izindi service nko kubaka akazu kazabikwamo urumuri ko bigeze kure.

Abashinzwe gukurikirana iki gikorwa bunguranye ibitekerezo aho basabwe kugishyiramo imbaraga kuko kidasanzwe mu turere kandi urubyiruko rurasabwa kuzitabira iki gikorwa kuko arirwo nzira ikomeye yo gukomeza kubaka igihugu cyabo mu bihe biri imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka