Rusizi: Abagize urugaga rw’abikorera bibutse bagenzi babo bazize Jenoside

Ubwo abacuruzi bo mu karere ka Rusizi bibukaga ku nshuro ya kabiri bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abafashe amagambo hafi ya bose bibanze ku mbaraga abacuruzi bikorera bagaragaje mu gushyigikira Jenoside.

Kuba abacuruzi aribo baguze imipanga, gutanga ibinyabiziga bitwara abantu ndetse no guhanahana amakuru ku bagomba kwicwa, ngo ni nako bagomba gukora cyane kugirango izo mbaraga bagenzi babo bakoresheje bica abantu bo bazikoreshe bubaka igihugu, cyane cyane bafasha abasizwe iheruheru na Jenoside kugirango babashe kwigira.

Gusa ngo kugeza magingo aya umubare w’abacuruzi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Cyangugu nturamenyekana neza kuko hamaze kumenyekana abagera kuri 70 gusa nabo bakaba ari abo muri Kamembe gusa.

Abikorera bo mu karere ka Rusizi mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo.
Abikorera bo mu karere ka Rusizi mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo.

Aha bakaba basabwe gukora lisiti yabo kugirango ayo mateka atazibagirana doreko uyu mujyi w’aka karere ka Rusizi urimo abikorera benshi ngo byaba bibabaje bibagiwe bagenzi babo.

Kayumba Sebastien watanze ubuhamya yavuze ko abacuruzi bo muri ibyo bice bishwe urwagashinyaguro kuko ngo bamwe bagiye baribwa ingingo z’imibiri yabo n’Interahamwe aho ngo benshi bariwe imitima, hanyuma ngo badukira n’imitungo yabo kuburyo abarokotse babo ari ntaho basigariye.

Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, Nshimyumukiza Michel, yavuze ko azi abacuruzi babiyogoje mu kwica abacuruzi bo muri aka karere, avuga ko bagomba kugawa ariko nanone, izo mbaraga zakoreshejwe abikorera bubu bagomba kuzikoresha bubaka igihugu cyabo.

Basabwe kumenya imibare y'abazize jenoside bahoze bikorera no gufasha abarokotse.
Basabwe kumenya imibare y’abazize jenoside bahoze bikorera no gufasha abarokotse.

Shema Lambert ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Rusizi, yavuze ko muri aka karere hakiri ibibazo by’abacitse ku icumu aho amacumbi yabo yashaje cyane ndetse n’abana barokotse bakaba batagira kireba kuko ngo hari abarangije kwiga ariko badafite amikoro yo kwigira kubera ko nta kazi bafite aha asaba abacuruzi kugira icyo bakora kugirango bafashe iyo miryango.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka