Ruli: Kwibuka bikwiye gukorwa na buri muntu wese kandi igihe cyose

Ubwo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2014 mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke hibukwaga bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, abitabiriye uyu muhanga bibukijwe ko kwibuka bidakwiye kuba mu gihe cyo kwibuka gusa ahubwo byakabaye umutwaro wa buri wese kandi igihe cyose.

Umuyobozi w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Association) ku rwego rw’intara y’amajyaruguru, Placide Gaju, avuga ko uretse kuba bahura bakibuka, umunsi nk’uyu utuma bahura kugirango batekereze uburyo bakubaka igihugu ari nako barushaho kwirinda kandi n’urubyiruko rukaba ruhakura inyigisho zitatuma rudasubira mu bikorwa bigayitse.

Ati “ku ruhande rw’amacukuzi icyo bisobanuye ni ukugirango twigishe urubyiruko urabona nitwe dufite umubare munini w’urubyiruko dukoresha hariya hasi muri mine, turabigisha tukabasobanurira amateka kugirango twirinde icyatuma dusubira muri ariya mahano”.

Ibi kandi ngo binatuma barushaho gufasha abarokotse Jenoside nabo bakumva ko hari abandi bantu babari inyuma bakava mu icuraburindi ku buryo badaheranwa n’agahinda kuko baba babona ko hari abandi bari kumwe.

Mu rwego rwo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe no gutera inkunga bimwe mu bikorwa by’urwibutso, Rwanda Mining Association yageneye inkunga urwibutso rwa Ruli ingana n’amafaranga ibihumbi 100 hamwe n’andi angana na 4.163.500 yo kuzasana urwo rwibutso.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, yasobanuriye abaraho ko umwanya nk’uyu aba ari ukugirango banenge ubuyobozi bubi n’abandi bose bagize uruhare muri Jenoside.

Ati “ariko nanone bikaba twiyubaka kandi bikareba buri muntu wese kuko iyi Jenoside yishe iriya miliyoni irenga y’abatutsi ariko nanone yasenye igihugu, bikaba bisaba ko tugomba gukomeza kwiyubaka tunubaka igihugu duhereye ku muntu ku giti cye”.

Alphonsine Kabagwiza wo mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Ruli yasobanuye ko nk’abarokotse Jenoside igikorwa nk’iki bakurikije amahano yabereye muri kino gihugu kibasigira kubona ko bakunzwe kandi nabo bagomba kwigirira ikizere cy’ejo hazaza.

Abacukuzi bibutswe bakoreraga mu Mirenge ya Ruli na Coko, kuri ubu hakaba hari imishinga icukura amabuye y’agaciro 13 hakaba hakoramo urubyiruko ruri hagati y’ibihumbi bine na bitanu.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka