Rukumbeli: Abarokoye abatutsi bahigwaga muri jenoside bagabiwe inka

Bamwe mu bagize ibikorwa by’ubutwari muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bahawe inka n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 (AERG), hamwe na bakuru babo barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG, nk’ikimenyetso cyo kubashimira ubutwari bagize.

Mu gutangiza icyumweru cyiswe “AERG &GAERG week” cyatangirijwe mu Murenge wa Rukumbeli ku wa 07/03/2015, hashimwe umuryango w’ umukecuru witwa Kankindi wiciwe umugabo witwaga Kalikunzira muri Jenoside azira ko yanze guha interahamwe abatutsi yari yahishe, akavuga ko babica bamaze kumwica maze interahamwe zigahita zimwica mbere y’abo batutsi.

Hanagabiwe kandi uwitwa Kamali Remy wamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi nyuma yo guca mu nzira itoroshye yo kuva i Rukumbeli mu w’1992 agaca muri Tanzaniya ajya gushaka inkotanyi ngo bafatanye mu kubohora igihugu.

Umukecuru Kankindi na Kamali bahabwa inka bashimirwa ubutwari bagize.
Umukecuru Kankindi na Kamali bahabwa inka bashimirwa ubutwari bagize.

Aba bose bahawe inka buri muntu nk’ikimenyetso cyo kubashimira ubutwari bagize mu bihe bya Jenoside.

Nyuma yo guhabwa inka, Kamali yagize ati “Njyewe rero ibyishimo byandenze ibyishimo hari ubwo biba ku muntu akaba yanabura icyo avuga, byanejeje kuba abantu bakaza bakagukorera igikorwa nka kiriya. Aya mata nzayasangira n’abandi banyarukumberi”.

Bimwe mu bikorwa byatangijwe kandi bizakomeza gukorwa n’abanyamuryango ba AERG n’aba GAERG mu Rwanda hose, ni ukubakira umuryango utishoboye warokotse Jenoside, no gukora ibikorwa by’ubwitange byubaka igihugu mu rwego rwo gushimira ingabo z’igihugu zitanze zihagarika Jenoside.

Umukecuru Kankindi yavuze ko ashima ashima cyane abamuhaye iyi nka.
Umukecuru Kankindi yavuze ko ashima ashima cyane abamuhaye iyi nka.

Mazimpaka Athanase, umwe mu barokokeye Jenoside mu Murenge wa Rukumbeli yavuze ko abatutsi bahatujwe bahaciriwe hari ishyamba bagira ngo bazamarwe n’isatzi ya Tse-tse, nyuma yo kuhagezwa abagabo muri bo bakaba barakubitwaga bakaza kwicwa n’inkoni.

Yagaragaje ubukana Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Rukumbeli yakoranywe bigatuma hagwa abatutsi benshi cyane.

Yagize ati “Barapfuye kuko ndibuka hariya muri peyizana hariya hari ahantu hari ingo zirenga 120 ariko ingo 100 zose abagabo baho barapfuye hatuwe n’abapfakazi kubera ingaruka z’inkoni. Bajyaga bavuga ngo ntabahuza umunsi ariko muri Jenoside byarabaye, abantu bahuje umunsi bahuza isaha”.

Minisitiri Uwacu avuga ko ibikorwa by'uru rubyiruko bigaragaza ejo heza h'u Rwanda.
Minisitiri Uwacu avuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bigaragaza ejo heza h’u Rwanda.

Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne yavuze ko kuba hakiri urubyiruko rukunda ibikorwa by’ubutwari bigaragaza icyizere kiza cy’ejo hazaza h’u Rwanda.

Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi byatekerejwe n’urubyiruko rukabikora ubyabyo bigaragaza ko icyizere cy’ ejo h’u Rwanda hahari kandi ko intambwe tumaze gutera tutazasubira inyuma”.

Gutangiza iki cyumweru byabimburiwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumbeli rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 35.

Kanda hano urebe andi mafoto yafatiwe mu muhango wo gutangiza AERG&GAERG week.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AERG &GAERG bakoze igikorwa cy’indashyikirwa pe!ni abantu b’abagabo cyane.

Daniel yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka