Ruhango: Ngo ntazibagirwa igihe yakizwaga n’inzuki muri Jenoside

Bizimungu Théogene, uvuka ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi muri Komine Tambwe, avuga ko mu gihe cya jenoside yagiye ahura n’ibihe bikomeye, gusa ngo ntazibagirwa igihe yakizwaga n’inzuki atazi iyo zaturutse.

Bizimungu avuga ko interahamwe zari zarabafashe abantu benshi babarundira kuri Komine Ntongwe bagira ngo bazabone uko babicira hamwe.

We n’abo bari kumwe ngo baje kwigira inama yo guhaguruka bakiruka ari ikivunge bagera mu gishanga cya Nyabikumba, ariko interahamwe zibirukaho zigenda zibica zifite umujinya w’uko bari bazicitse.

Bizimungu avuga ko yakijijwe n'inzuki muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Bizimungu avuga ko yakijijwe n’inzuki muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Tugeze muri iki gishanga, umuhoro umeze nabi, ntituzi aho inzuki zaturutse zirara mu nterahamwe zirazirya ziriruka, abundi abo twari kumwe basaga abantu 200, bamwe baciye aha abandi bacaha twese turatandukana”.

Bizimana wari ufite imyaka umanani y’amavuko avuga ko we n’abandi banyuze ahitwa Gashike, abandi bagafata inzira ya Nyamiyaga na Nyakabungo.

Yakomeje kwiruka agenda ari wenyine kuko abo bahunganye atamenye uko byabagendekeye, aza kurokoka ageze muri komine ya Tambwe.

Avuga ko inzira y’umusaraba yanyuzemo yari iteye ubwoba ariko ngo akaba atazibagirwa inzuki zamukijije abicanyi igihe byari bikomeye, bikaza gutuma anarokoka.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka