Ruhango: Muri Jenoside bamaze icyumweru amazi barayafunze ugiye kuyashaka ntagaruke

Abatutsi barokokeye mu yahoze ari Komine Ntongwe mu gace k’Amayaga ubu ni mu Karere ka Ruhango, bavuga ko mbere y’uko batangira kwicwa, babanje gukusanyirizwa ku biro bya Komine Ntongwe amazi yajyagayo bakayafunga mu gihe kingana n’icyumweru bahamaze.

Abarokokeye aha hantu bavuga ko gukusanyirizwa ku biro bya Komine byatewe n’uko abatutsi bo mu Mayaga babanje kwirwanaho bikomeye. Interahamwe zimaze kubona ko zitazabashobora ngo zacungaga abananiwe zigahita zibazana kuri iyi Komine, kugeza ubwo abenshi bahagejejwe.

Bose bamaze kuhakusanyirizwa ngo bahise bafunga amazi kugira ngo babure intege zo kwirwanaho, icyumweru cyose gishira nta mazi babona.

Gasangwa Juma, wajyanywe kuri Komine Ntongwe afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko kubera ikibazo cy’amazi, hari abananirwaga kwihangana, bajya kuyashaka ntibagaruke.

Ati “Urabizi amazi ni ubuzima. Uwajyaga kuyashaka hanze habaga hari interahamwe zifite impiri n’imihoro zigahita zihamutsinda”.

Gasangwa avuga ko kuba barafunze amazi yajyaga mu biro bya Komine Ntongwe byatumye abatutsi benshi bari barahajyanywe bapfa. Inyuma ye hari urwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi 60 kandi abenshi baguye ku biro bya Komine Ntongwe.
Gasangwa avuga ko kuba barafunze amazi yajyaga mu biro bya Komine Ntongwe byatumye abatutsi benshi bari barahajyanywe bapfa. Inyuma ye hari urwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi 60 kandi abenshi baguye ku biro bya Komine Ntongwe.

Gasangwa avuga ko aha bari barashyizwe ari hagati y’imisozi ya Nyarugenge na Nyagahama hari impunzi z’Abarundi zatojwe kwicana ndetse n’umusozi wa Nyakabungo wabagaho abatutsi bagerageje kwirwanaho cyane, uwashakaga gucika aha, interahamwe zabaga zimureba neza.

Tariki ya 20 Mata 1994, hashize icyumweru nta mazi babona, interahamwe zabonye ko aba batutsi bamaze gucika intege, nibwo zatangiye kubahukamo na grenade ndetse n’imihoro, ariko abari abasore bagerageza gusenya umusingi wa komine babatera grenade bakabatera amabuye.

Byageze aho, bitabaza Abarundi bari bavuye kwica mu bugesera maze kubera kubafatanya n’inzara ndetse no kutagira amazi benshi barahagwa.

Uyu musore waje kugira amahirwe yo kurokoka akava ku biro bya Komini Ntongwe ku itariki ya 21 Mata 1994, avuga ko kuba amazi yajyagayo barayafunze byatumye benshi bahasiga ubuzima.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka