Ruhango: Imibiri ibihumbi 60 yamaze kwimurwa, irimo gutunganywa mbere y’uko ishyingurwa

Imibiri ibihumbi 60 yari yarajugunywe mu cyobo bise CND cyiri ahitwa ku Rutabo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yose yamaze kuhimurwa ijyanwa ku biro by’umurenge wa Kinazi.

Iki gikorwa cyo kwimura iyi mibiri cyatangiye tariki ya 22/02/2014 mu muganda rusange uba buri wa Gatandatu wa nyuma y’ukwezi, ukaba waritabiriwe n’anantu benshi bari mu nzego zitandukanye.

Bitewe n’uburebure bw’iki cyobo, abantu bibazaga ko bizafata iminsi myinshi ku bimuramo kugirango bajye gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rushya rw’akarere ka Ruhango rwuzuye muri uyu murenge wa Kinazi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yari yasabye abantu kugira iki gikorwa icyabo bakakitabira cyane, ku buryo yari yabasabye ko mu minsi itanu gusa byaba byarangiye.

Iyi mibiri yari mu cyobo kiswe CND yamaze kwimurwa.
Iyi mibiri yari mu cyobo kiswe CND yamaze kwimurwa.

Aha abantu bose cyane cyane bo mu mirenge ya Ntongwe, Kinazi n’inzego z’umutekano, bakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo iki gikorwa cyatwaye iminsi 3 gusa.

Rurangwa Sylvan ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Ruhango ari nawe ushinzwe kwibuka mu nshingano ze, avuga ko guhera tariki ya 25/02/2014 hatangira igikorwa cyo koza iyi mibiri, izajya imara gutunganywa ikazajya ishyirwa mu rwibutso.

Avuga ko bitarenze tariki ya 20/04/2014, iki gikorwa kizaba gishojwe ndetse hakazabaho umunsi w’ihariye wo gushyingura kuri iyi mibiri mu cyubahiro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka