Ruhango: Imibiri 105 yashyinguwe mu cyubahiro ariko ngo baracyafite ikibazo cy’Abarundi

Kuri uyu wa 26 Mata 2015, ku Rwibutse rwa Jenoside rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 105 y’abazize Jenoside yabonetse.

Mu butumwa batanze, abashyinguye ababo kuri uyu munsi bavuze ko bumva baruhutse ku mutima nyuma y’imyaka 21 batari bakabonye ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Bashyinguye imibiri 105 yabonetse y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga.
Bashyinguye imibiri 105 yabonetse y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga.

Gusa na none, ngo bahangayikishijwe cyane n’Abarundi bari baraje bitwa impunzi hanyuma bakifatanya n’interahamwe mu guhitana imbaga y’Abatutsi bo ku Mayaga.

Abarokokeye aha, bavuga ko Abarundi bagaragaje ubugome budasanzwe, aho bicaga abantu barangiza bakabanywa amaraso bakanarya imyijima yabo.

Mugabo Emmanuel, wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo kuri iki cyumweru, yavuzeko baruhutse ku mutima nyuma y’imyaka 21 ababo batarashingurwa mu cyubahiro, ariko agasaba ko hakoreshwa imbaraga zidasanzwe mugushakisha abo Barundi na bo bakagezwa imbere y’ubutabera.

Abarokotse bunamiye ababo ariko banagaragariza ubuyobozi ko bafite impungenge k'uko Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bazashyikirizwa ubutabera.
Abarokotse bunamiye ababo ariko banagaragariza ubuyobozi ko bafite impungenge k’uko Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bazashyikirizwa ubutabera.

Gasangwa Juma, ni umwe mu barokokeye Jenoside ahitwa ku Mayaga. Ahamya ko aka gace abatutsi baho bagerageje kwirwanaho ariko kubera ikibazo cy’Abarundi bari barigishijwe ubugome bakaza kwivanga n’interahamwe bigatuma abirwanagaho bananirwa kuko bo bakoreshaga intwaro gakondo nk’imiheto n’amabuye mu gihe abo bahanganaga bari banafite imbunda.

Nyuma y’ubu buhamya bwagiye butangwa ku mpande zose, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenosede, kugira ngo ibyabaye ntibazasubire ukundi.

Imibiri 105 yashyinguwe kuri iki cyumweru, ije isanga indi ibihumbi 60 yashyinguwe mu mwaka wa 2014 yakuwe mu cyobo kitwaga CND bavuga ko cyari cyaracukujwe n’uwari Burugumesitiri wa Komine Ntongwe, Kagabo Charles.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka