Ruhango: Ikigo cy’ishuri cyataburuwemo imibiri y’abantu itanu

Abakozi basizaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa amacumbi y’abakobwa mu kigo cya college de Bethel “Aparude,” hagaragaye imibiri y’abantu batanu yari ikiri no mu myambaro bishwe bambaye, ubwo bacukuraga mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 3/1/2014.

Valens Mutarambirwa , umwe mu bakozi barimo gusiza iki kibanza, yagize ati “Twatangiye mu masaha ya mu gitondo, rwose bigeze saa tatu nibwo nakubise isuka nyikubita ku gahanga ku muntu, ndongera mbona nkubise akandi, ndimo kutwegeranya mbo mbonye akandi, ariko ubwo n’abagenzi banjye babirebaga.”

Ahataburuwe imibiri itanu, abaturage bibazaga ukuntu itari yakabonste kandi yari hejuru ndetse hari haranahinzwe.
Ahataburuwe imibiri itanu, abaturage bibazaga ukuntu itari yakabonste kandi yari hejuru ndetse hari haranahinzwe.

Aba bakozi bamaze kubona iyi mibiri bahise bahamagara ubakoresha, ahageze ababwira ko baba bahagaritse akazi nawe yihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’ikigo. Ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwabasabye guhagarika akazi bwihutura kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano, bihutiye gutaburura iyi mibiri. Mu kuyitaburura baje no kuhasanga indi hamwe yose iba itanu.

Aho bakuraga iyi mibiri banahakuraga imyumbati yari yarahahinzwe, abahahinze baratinye kuyihakura kuko ku zindi mpande bari barayikuye.
Aho bakuraga iyi mibiri banahakuraga imyumbati yari yarahahinzwe, abahahinze baratinye kuyihakura kuko ku zindi mpande bari barayikuye.

Gusa mu byatangaje abantu bikanababaza cyane, ni uko aho iyi mibiri yariri hari harahinzwe igihe kinini imyumbati, ubwo banayitabururaga yazamukanaga n’imyumbati yari yarayishoreyemo.

Habimana Ezekiyasi utuye hafi y’iri shuri riri mu kagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango, yavuze ko aha hantu hari hateye ishyamba, nyuma ishyamba baje kurikuraho bahahinga imyumbati inshuro zigera kuri ebyiri.

Ati “Rwose birababaje, kuko urabona iyi mibiri yari hejuru cyane, abahahinze rero barayibonaga bakayinyura hejuru, ngirango urabona ko n’ubundi ahantu iri bagiye bahakwepa ukuntu. Gusa njye ibi birambabaje kuko ni ukwica ikiremwa muntu bwa kabiri.”

Bari batangiye gukora fondasiyo y'aho ishuri rizubakwa.
Bari batangiye gukora fondasiyo y’aho ishuri rizubakwa.

Niyitanga Jean Claude, umuyobozi wa Aparude, yavuze ko aha hantu hari hagiye kubakwa aya macumbi bo batigeze bahakoresha, akavuga ko abaturage bahahingaga iyo baza kubabwira ko bahabonye imibiri, baba barihutiye kubimenyesha ubuyobozi nk’uko kuri iyi nshuro babigenje.

Rurangwa Sylvan umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe umuco na siporo wari waje gufatanya n’abaturage gutaburura iyi mibiri, yavuze ko bibabaje cyane kubona abantu bagiye kwibuka ku nshuro ya 20 hakiri abantu bagifite amakuru nk’aya baranze kuyatanga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu bose bakoze jenoside koko bagiye birega ndetse bakanerekana aho bajugunye abo bishe birababje kugeza ubu kuba abantu bakigaragara aho bagiye bicirwa kandi byaaragizwe ibanga.

Birababaje yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka