Ruhango: Buri mukozi wa Goshen yiyemeje kugira inshuti y’uwarokotse Jenoside azajya akurikirana

Abakozi b’ikigo cy’imari icirirtse cya Goshen Finance biyemeje kuba bugufi abarokotse Jenoside batishoboye b’i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ku buryo buri mukozi w’iki kigo ngo afatamo umwe bakazajya babakurikiranira hafi bakamenye uko babayeho ndetse bakanabagira inama mu byabateza imbere.

Babbyieyemeje kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, mu gikorwa cya Goshen Finance cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside batuye i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye babaremera.

Banagabiye inka abatishoboye barokotse Jenoside.
Banagabiye inka abatishoboye barokotse Jenoside.

Nyuma y’igikorwa cyo kuremera 4 mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge, buri mukozi wa Goshen, yagiye atombora umwe mu barokotse, aho bagomba kuba inshuti zikomeye. Umukozi akazajya yita k’uwo yatomboye amugira inama mu mibereho ye ya buri munsi.

Ndamyumugabe Fodidas, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetse ya Goshen Finance, yavuze ko iki gikorwa bagikoze kugira ngo barusheho kugaragariza abarokotse ko batari bonyine.

Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe.
Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe.

Ati “Ushobora no kutagira ubufasha bw’amikoro umuha, ariko iyo yumva ko afite inshuti aha n’aha, bimugarurira icyizere, akumva ashize irungu. Umukozi watomboye uwarokotse, azajya afata akanya amuhamagare, amuganirize, nibiba na ngombwa, ajye amufasha mu buryo bw’amikoro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugeni Jolie Germaine, ari na we wazanye iki gitekerezo mu bakozi ba Goshen, yavuze ko ari igikorwa cyiza, ngo kuko abarokotse Jenoside b’i Mayunzwe, bahuye n’ibibazo bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo n’ubwigunge.

Ngo yizera ko ubu ari akanyamuneza kuri bo, kuko babonye inshuti, abana, n’abavandimwe.

Byari byishimo hagati y'abarokotse Jenoside n'abakozi ba Goshen batombaranye.
Byari byishimo hagati y’abarokotse Jenoside n’abakozi ba Goshen batombaranye.

Yavuze kandi ko inkunga yagenewe aba barokotse, itandukanye n’izindi basanzwe bagenerwa, kuko bahawe inka bakanasanirwa amazu, mu gihe ubundi bajyaga bahabwa inkunga z’ibiribwa zihita zishira.

Abarokotse Jenoside babiri, bahawe inka banubakirwa ibiraro byazo, abandi babiri basanirwa amazu.

Mukakayiru Vestine, umwe mu baremewe inka, akaba yashimye cyane ibikorwa by’iki kigo, avuga ko ubu ubuzima bwabo bugiye kuba bwiza, dore ko baherukaga inka mbere ya 1994.

Inkunga yose yatewe abarokotse b’i Mayunzwe, ikaba ifite agaciro gasaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba bakozi ba goshen bakoze akantu k’ubwenge bwinshi bityo Imana ibafashe bazagere kubyo biyemeje maze aba bacitse ku icumu bitabweho uko bikwiye

leonie yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Kigalitoday mukora neza, turabashima cyane byagera ku mukozi uri mu Ruhango Muvara Eric bikaba akarusho kuko atiganda kujya ahari inkuru hose zifasha abaturage, zibakorera ubuvugizi, zihwitura abayobozi, zibigisha; zubaka Abanyayandika muri rusange.
Congs Eric!!

mugeni yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka