Ruhango: Bakiriye urumuri rw’ikizere rutazima bakazarumarana iminsi itatu

Abatuye akarere ka Ruhango by’umwihariko abatuye umurenge wa Kinazi, tariki ya 19/01/2014 nibwo bakiriye urumuri rutazima, bakaba barwakiriye ruturutse mu karere ka Karongi aho rwari rumaze iminsi 3, rukazahava rwerekeza mu karere ka Nyanza.

Abaturage bakiriye uru rumuri rutazima bavuze ko barwishimiye cyane, kuko ngo ari urumuri rubagaragariza icyizere cy’uko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi, ndetse ngo rukaba ruje nabo ubwabo bamaze kwiyubakamo icyizere.

Ubwo abari baturutse mu karere ka Karongi bashyikirizaga urimuri rutazima abo mu karere ka Ruhango.
Ubwo abari baturutse mu karere ka Karongi bashyikirizaga urimuri rutazima abo mu karere ka Ruhango.

Sarufumba Andre ni umusaza wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kinazi, avuga Jenoside yamugizeho ingaruka zikomeye, ariko ubu ngo nyuma y’imyaka 20 yamaze kwiyakira no kwiyubakamo icyizere.

Ati “twishimiye cyane uru rumuri rutugaragariza ko u Rwanda rugiye guhorana ikizere cy’uko tutazasubira mu icuraburindi ryahitanye abavandimwe bacu”.

Abaturage bo mu karere ka Ruhango bari baje ari benshi kwakira urumuri rw'icyizere rutazima.
Abaturage bo mu karere ka Ruhango bari baje ari benshi kwakira urumuri rw’icyizere rutazima.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yasobanuriye abatuye akarere ka Ruhango ko impamvu bahisemo kuzana uru rumuri rukakirirwa mu murenge wa Kinazi, ngo n’uko uyu murenge wiciwemo abantu benshi barimo abagera ku bihumbi 60 bitegura gushyingura muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20.

Minisitiri ushinzwe umuco na sport, Mitari Protais, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gushyikiriza Abanyakinazi urumuri rutazima, yasabye Abanyakinazi kudafata uru rumuri nk’ikintu kidasanzwe.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye kwakira urumuri rutazima mu karere ka Ruhango.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye kwakira urumuri rutazima mu karere ka Ruhango.

Ahubwo ko bagomba kurufata nk’icyimenyetso kigaragaza amateka mabi u Rwanda rwamaze kwikuramo, rukaba rugaragaza icyizere u Rwanda ruzagumana ruharanira kudasubira mu icuraburundi.

Imihango y’urumuri rutazima yatangiye tariki ya 07/01/2014 rukazazengurutswa mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 kugeza tariki ya 07/04/2014 ubwo hazaba hatangizwa imihango nyirizina yo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turarwakiriye urwo rumuri rutazima rutubere urw’amahoro

bahati yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

bakomeze barutugezeho rutumurikire

kaki yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

igihe kirageze ngo abanyarwanda twese hamwe duhaguru twibukire hamwe kandi twiyubaka

rwasa yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka