Ruhango: ADEPR yibutse abakirisito bayo 99 bishwe muri Jenoside
Itorero rya ADEPR mu Karere ka Ruhango ryifatanyije n’abakiristo baryo batuye Kibanda na Gisali mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango, kwibuka abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugenda rwafashe hafi amasaha abiri, rugana ku musozi wa Nyiranduga abatutsi bo muri utwo duce babanje guhanganiraho n’intenerahamwe ndetse no kumva ishyinguyemo imibiri y’abatutsi 400 bazize Jenoside.
Abarokotse Jenoside bo muri iyi miryango y’abakirisitu ba ADEPR yishwe muri Jenoside, bavuze ko bashimishijwe cyane n’iri torero, kuko ngo nubwo basigaye bonyine bongeye kugarura agatima kuko babonye ko hari abakibazirikana.
Gakumba Martin, utuye mu Kagari ka Gisali, avuga ko iri terorero ririmo kubakorera ibintu byiza, bigamije kubarema agatima, agasaba n’anandi madini ko yareberaho akajya yibuka bakirisitu babyo bishwe kuko ngo bifasha abarokotse kumva baruhutse ku mitima.
Akomeza avuga ko kuba iri torero ryatangira ibikorwa by’isanamitima ku barokotse b’I Gisali na Kibanda, byongeye gutuma abantu bakunda Imana kuko ngo mbere bari barayanze bitewe n’uko abapasiteri bamwe bari barijanditse mu bwicanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, yabwiye abatuye muri ako gace barokotse Jenoside, ko nubwo ngo karanzwe n’amateka mabi cyane cyane mu matorero, ubu ngo hari icyizere ko kagiye kuzahuka, abizeza kandi ko ubuyobozi bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo iterambere ry’abarokotse Jenoside rigerweho.
Rwagasana Tom, Umuvugizi wa ADEPR Wungirije ku rwego rw’igihugu, yavuze ko bagaya cyane abapasteri bitwaye nabi muri Jenoside bakagira uruhare muri Jenoside, ariko ahumuriza abakiristu barokotse abizeza ko Jenoside idashobora kuzasubira.
Mu bindi bikorwa adepr yakoze muri uyu mwaka, harimo kuremera abatishoboye barokotse jenoside, abandi 7 ibubakira amazu afite agaciro ka miliyoni hafi 15.
Pasiteri Butera Celestin, uhagarariye ADEPR mu Karere ka Ruhango, avuga ko ibikorwa byo gusana imitima y’abarokotse Jenoside bizakomeza, kandi hagakomeza gushyirwa imbaraga mu kuyirwanya.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ario igihe kirageze ngo n’ amadini agire atangire kwibuka no gusobanura neza uruhare rw’ amadini muri jenoside yakorewe abatutsi ubundi babone n’ uko basaba imbabazi
Kwibuka ni ngombwa, Turashimira Itorero ADEPR Ruhango