Ruhango: Abarokotse Jenoside barasaba ko hagira icyakorwa ngo Abarundi bakoze Jenoside bafatwe

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20Jenoside y’akorewe Abatutsi, abarokotse Jenoside mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, barasaba ko hagira igikorwa kugirango Abarundi bagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu gace k’Amayaga bashyikirizwe ubutabera nabo baryozwe ubugome bagaragaje.

Agace k’Amayaga kazwi cyane nk’ahantu haguye abantu benshi, abaharukokeye bakavuga ko urupfu rwabo ahanini rwagizwemo uruhare n’Abarundi bari bafite ubugome budasanzwe, bakavuga ko bababazwa cyane no kumva ko aba Barundi bidegembya hirya no hino.

Kugeza ubu imyaka 20 irashize Jenoside ibaye, abarokotse jenoside bakavuga ko babazwa cyane no kuba aba barundi batarafatwa ngo bashyirwe imbere y’ubutabera, icyifuzo cyabo ngo n’uko nabo bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Marie Josee Ntakirutimana utuye muri uyu murenge wa Kinazi, avuga ko Abarundi bakoze ubwicanyi bukabije cyane, aho bicaga abantu barangiza bakabarya imitima.

Abarokokeye mu murenge wa Kinazi bifuza ko Abarundi babiciye ababo bafatwa bakagezwa imbere y'ubutabera.
Abarokokeye mu murenge wa Kinazi bifuza ko Abarundi babiciye ababo bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ntakirutimana kimwe n’abandi barokokeye muri uyu murenge, avuga ko abantu bari batuye muri uyu murenge nta bugome bukabije bari bafite, ariko aho Abarundi bahagereye abantu babaye nk’inyamaswa, agasaba ko bafatwa bagashyirwa imbere y’ubutabera.

Mucyo Jean de Dieu ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko iki kibazo kizwi, ndetse ngo n’urutonde rwaba Barundi rurahari, akavuga ko bagomba gukurikiranwa kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Aba Barundi bari barazanywe mu Rwanda kugirango batange ubufasha mu bw’icanyi, biravugwa ko bamwe bajya baza rwihishwa kuko harimo abagiye bahasize abana n’abagore.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abarundi Nibo bishe Maman wanjye disi!

Abd. yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka