Rubavu: Urumuri rw’icyizere rutazima ruzabafasha gukomeza kubaka Ubunyarwanda

Ubwo akarere ka Rubavu kakiraga urumuri rw’icyizere rutazima, tariki 20/02/2014, umuyobozi wako yavuze ko nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda kubera politiki mbi yaciyemo Abanyarwanda ibice bagatozwa kwicana, avuga ko urumuri bakiriye ruzakomeza kubafasha kwiyubaka.

Akarere ka Rubavu kabaye akarere ka 14 kakiriye urumuri rutazima rw’icyizere umuhango wo kurwakira ukaba wabereye ku rwibutso rwa Komini Rouge, ahantu hafite amateka akomeye kuko ubwicanyi bwahakorewe bwatangiye 1990 mbere y’uko Jenoside itangira.

Akarere ka Rubavu kahoze kagizwe n’icyahoze ari Perefegitura Gisenyi hafatwa nk’icyicaro cy’abateguye Jenoside barimo Ngeze Hassan washinze ikinyamakuru Kangura na Leo Mugesera kubera ijambo ribiba urwango yavugiye ku Kabaya.

Urumuri rutazima rw'icyizere ubwo rwari rumaze kugezwa mu karere ka Rubavu ku rwibutso rwa Komini Rouge.
Urumuri rutazima rw’icyizere ubwo rwari rumaze kugezwa mu karere ka Rubavu ku rwibutso rwa Komini Rouge.

Muri Gisenyi kandi ni hamwe mu hatangiriye kugerageza Jenoside aho mu mwaka w’1990 Abatutsi benshi biciwe mu Bigogwe bamwe bagahabwa kuri Komini Rouge ahakiriwe urumuri.

Akarere ka Rubavu kakiriye urumuri kari mu turere twabayemo ibikorwa byo gutegura Interahamwe zakoze Jenoside mu bice byinshi by’igihugu kuko n’abagiye gufasha Abahutu b’i Burundi nyuma y’urupfu rwa Ndadaye bavuye ku Gisenyi, ndetse ngo na nyuma y’1959 ngo hari insoresore zitwaga Impaca zari zaratojwe gukura Abatutsi mu byabo no kubahohotera.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan yemeza ko mu karere ayobora abaturage babana neza, kandi bakomeje kwiyubaka, kandi ngo ubumwe bafite babukesha imiyoborere myiza ikomeje gushishikariza abaturage kwibonamo Abanyarwanda mbere y’ibindi byose.

Abantu basaga ibihumbi 10 bitabiriye kwakira urumuri rw'icyizere mu karere ka Rubavu.
Abantu basaga ibihumbi 10 bitabiriye kwakira urumuri rw’icyizere mu karere ka Rubavu.

Uretse kuba gahunda yo kwigisha Abanyarwanda gushyira imbere Ubunyarwanda itangiye 2013, Bahati warokotse igitero cy’abacengezi cyahitanye abakozi b’uruganda rwa Bralirwa kibahora ko banze kwitandukanya, avuga ko abishwe icyo gihe aribo batangije Ubunyarwanda aho abacengezi babasabye gutandukana Abahutu n’Abatutsi bakabyanga bavuga ko bose ari Abanyarwanda.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Turenze ahitwa Buruseri tujya Bralirwa ahitwa ku Gitsimbi, imodoka twarimo yafashwe n’amasasu menshi, abantu bitwaje intwaro badusaba ko Abahutu bajya ukwabo n’Abatutsi bakajya ukwabo ariko twese dusubiriza icyarimwe ko nta Muhutu, nta Mututsi ahubwo turi Abanyarwanda.”

Bahati avuga ko abacengezi bahise babamishamo amasasu barangije basubiramo ubwa kabiri ngo, Abahutu bari he ngo babakize hanyuma batwike Abatutsi ariko ntihagira uwitandukanya, nuko bamena esanse ku modoka barashumika ariko we ashobora kuvamo yiruka baramufata bamwereka aho ajya arebye asanga hari abafite intwaro gakondo yirukira ahandi araswa amasasu agwa hasi ariko aza kubasha kurokoka.

Bahati umwe mu barokotse ubwicanyi bw'abacengezi mu mwaka w'1998 ashima gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Bahati umwe mu barokotse ubwicanyi bw’abacengezi mu mwaka w’1998 ashima gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Mu buhamya Bahati yatanze mu kwakira urumuri avuga ko bamwe mu bacengezi babateze harimo abahoze ari abakozi ba Bralirwa, avuga ko abapfuye icyo gihe batangije Ubunyarwanda akaba yumva bagashyizwe mu ntwari.

Minisitiri Mitali ufite kwibuka mu nshingano ze yasobanuye ko nubwo igikorwa cyo kwakira urumuri rw’ikizere kijyana no kugaragaza amateka ya Jenoside yaranze ibice bitandukanye by’u Rwanda ngo abantu ntibakwiye kwifata nk’abari mu cyunamo ahubwo ko ari umwanya Abanyarwanda bagomba kuganira aho bavuye bateganya naho bagana.

Gushyira imbere Ubunyarwanda ngo nibyo bizatuma Abanyarwanda barwanya ingengabitekerezo zibacamo ibice ahubwo bakagaragaza ukuri ku byabaye ndetse n’abafite amakuru bataratanga bakayatanga cyane ko mu karere ka Rubavu benshi bazi amakuru batigeze batanga.

Minisitiri Portais Mitali yasabye ko ababonye uko Jenoside yagenze batanga amakuru.
Minisitiri Portais Mitali yasabye ko ababonye uko Jenoside yagenze batanga amakuru.

Minisitiri Mitali anenga abantu bazi neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabawe ariko bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri kimwe n’abarengera abakoze Jenoside bakajya kubashinjura bazi neza ibyabaye ibyo bikaba ari ukurengera umuco wo kudahana.

Nubwo urumuri rw’ikizere rutazima rwakiriwe ku rwibutso rwa Komini Rouge, rwajyanywe ku biro by’akarere ka Rubavu kugira ngo benshi mu baturage bahagera bashobore kubona urwo rumuri kandi bamenye n’ibyarwo.

Ahateganyijwekwicara hari huzuye hiyambazwa n'imihanda kubera ubwinshi bw'abaturage.
Ahateganyijwekwicara hari huzuye hiyambazwa n’imihanda kubera ubwinshi bw’abaturage.
Abana bato baririmba indirimbo y'urumuri rw'icyizere nyuma yo kugezwa mu karere ka Rubavu.
Abana bato baririmba indirimbo y’urumuri rw’icyizere nyuma yo kugezwa mu karere ka Rubavu.
Abayobozi batandukanye bari baje kwakira urumuri rw'icyizere.
Abayobozi batandukanye bari baje kwakira urumuri rw’icyizere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uru rumuri ni urwo kwerekana ko igihugu cyacu kitaheze mu mwijima wa jenoside yakorewe abatutsi

agaca yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

guharanira kubaho kandi kubaho neza nintego yaburi munyarwanda , uru rumili nitara ritwereka inzira nziza kandi irambuye itwereka imbere, uru rumuli ruzaturinda gusitara na rimw, gusenyera umugozi umwe ibe akabando kabanyarwanda k’ejo hazaza

sendoli yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka