Rubavu: Itariki yo kwakira urumuri rw’ikizere yahinduwe

Mu gihe byari byitezwe ko akarere ka Rubavu kazakira urumuri rw’ikizere taliki ya 19/2/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko iyi taliki yamaze guhinduka ahubwo kazakira uru rumuri taliki ya 20/2/2014.

Zimwe mu mpamvu zitangwa zo guhindura iyi taliki ngo byatewe n’abayobozi bagomba kwitabira iki gikorwa batazaboneka taliki ya 19/2/2014 ahubwo bakazaboneka taliki 20/2/2014.

Ikindi cyahindutse ni aho urwo rumuri ruzakirirwa. Ngo ruzakirirwa ku rwibutso rwa Komini Rouge ariko rukabikwa imbere y’akarere ka Rubavu, igikorwa kitavugwaho rumwe n’abatuye akarere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwahisemo ko rubikwa ku karere kuko ariho hagera abantu benshi bagomba kurubona ndetse bakagira n’ubutumwa bwerekeranye n’urumuri batahana.

Inyubako z'urwibutso rwa Komini Rouge hagomba kwakirirwa urumuri rw'ikizere.
Inyubako z’urwibutso rwa Komini Rouge hagomba kwakirirwa urumuri rw’ikizere.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today ariko ntabwo babyishimiye bavuga ko byatewe n’uko akarere katararangiza kubaka inyubako z’urwibutso bityo hakaba ntaho gushyira urumuri hahari bigafatwa nk’uburangare.

Umwe mu bavuganye na Kigali today taliki ya 18/2/2014 yagize ati “byari kuba byiza iyo urumuri rwakirirwa ku rwibutso akaba ariho rubikwa, kwitwaza ko abantu bajya ku karere no ku rwibutso bari kuruhasanga kugira ngo bamenye amateka y’ibyabaye i Gisenyi, ariko kuko habaye intege nke mu kuzuza urwibutso bahisemo kurujyana ku karere.”

Kutihuta kw’inyubako y’urwibutso rwa Komini Rouge mu karere ka Rubavu kandi yatumye bimwe mu byifuzwa ko imibiri y’abahiciwe yashyingurwa mu cyubahiro taliki 30/4/2014 bitazagerwaho kuko basanga iyo taliki ruzaba rutaruzura nubwo hari ikizere ko iyi mibiri nubu itaramenyekana umubare izashyingurwa mu cyubahiro 2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka