Rubavu:Ikibazo cy’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo ngo kizakemukana n’iyi ngengo y’imari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ku ngengo y’imari y’akarere y’uyu mwaka 2015-2016, hazifashishwaho miliyoni 400 mu kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo kugira ngo imibiri 800 y’abazize Jenoside icumbikiwe kuri Cathedral ya Nyundo ishyingurwe mu cyubahiro.

Hatorwa ingengo y’Imari y’akarere ka Rubavu 2015-2016 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagaragaje ko bufite ibikorwa byinshi byo gukora ariko kubera amafaranga make ngo bazahera ku by’ibanze harimo no kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo.

Abajyanama b'Akarere ka Rubavu batoye ingengo y'imari izakoreshwa 2015-2016.
Abajyanama b’Akarere ka Rubavu batoye ingengo y’imari izakoreshwa 2015-2016.

Ingengo y’imari y’Akarere ka Rubavu y’uyu mwaka yemejwe na Njyanama y’ako karere ku wa 26 Kamena 2015 ingana na miliyari 14 na miliyoni 101 n’ibihumbi 818 na 633.

Biteganyijwe ko miliyari 5 na miliyoni 409 n’ibihumbi 138 na 458 zizakoreshwa mu bikorwa by’iterambere birimo kongera imihanda ihuza imirenge y’ako karere, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi hamwe no kubaka Urwibutso rwa Nyundo rumaze imyaka 21 rutarubakwa.

Ibindi bikorwa by’amajyambere bizibindwaho mu ngengo y’imari ya 2015-2016, birimo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kubaka ibyumba by’amashuri 30 by’uburenzi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’ubwoherero 60.

Hazibandwa kandi ku bikorwa byo guteza imbere amakoperative y’urubyiruko, abagore, kubakira abatishoboye barimo n’abimuwe ku musozi wa Rubavu batarabona amacumbi hamwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona amacumbi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko mu kugena ingengo y’Imari bwabangamiwe no kwishyura amafaranga miliyoni 580 zigomba guhabwa Adrien Mukamitari kubera yahagaritswe kubaka mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, hagafatwa umwanzuro wo kumuha izo miliyoni no kumushakira ikindi kibanza yishimira ku nkengero z’Ikivu.

Mbarushimana Nelson. uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yizeza ko nyuma y’amezi ane ingengo y’imari itangiye gukoreshwa urwibutso ruzaba rumaze kubakwa.

Mu ngengo y’Imari y’akarere ka Rubavu, azinjizwa n’akarere abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni zirindwi naho ayandi miliyari icyenda zizava mu kigega cya Leta mu gihe asigaye atangwe n’abafatanyabikorwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka