Perezida wa Sena yifatanije n’urubyiruko rw’i Wawa kwibuka abazize Jenoside

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Jean Damascene Ntawukuriryayo, yifatanije n’urubyiruko rugera ku 2248 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu nyigisho ndende yari ikubiye mu ijambo yagejeje ku bari muri uyu muhango wabereye i Wawa tariki 11/04/2012, Perezida wa Sena yibanze ku kwibutsa urwo rubyiruko akamaro ko kwibuka amateka anabereka ko u Rwanda ruzatezwa imbere nabo ubwabo.

Perezida wa Sena yagize ati “Kwibuka ni ngombwa cyane, atari ukugira ngo duheranywe n’agahinda ahubwo bikadufasha gufata ingamba zituma Jenoside itazongera, cyane cyane twirinda”.

Perezida wa Sena yibukije ko ubutegetsi bubi ari bwo bwateguye Jenoside bugashishikariza urubyiruko kuyikora. “ Urubyiruko bagenzi banyu bashowe mu bwicanyi kubera inyungu z’ubutegetsi bubi kandi bo nta nyungu bakuyemo. Ubu dufite ubutegetsi bwifuriza Abanyarwanda ibyiza, bwifuriza ubuzima bwiza buri muturarwanda, muhaguruke rero mubigiremo uruhare.”

Uyu muyobozi yasabye abari aho gukoresha amahirwe bahawe y’ubuyobozi bwiza, ntibayapfushe ubusa. Yaboneyeho umwanya wo gusaba abo basore gutanga amakuru ku waba azi ahari uwazize Jenoside utarashyingurwa mu cyubahiro, yanabasabye kandi kuzaba intumwa nziza zo guhindura abo babana bagifite imyumvire ishaje n’ivangura.

Yagize ati “ibyo mwigishwa hano mubyizere, mubishyire mu bikorwa, murwanye ibibi byose muzaba mutegura ejo heza, hatemba amata n’ubuki kandi tubikore tutibagiwe amateka, kubibika bitubere umusingi n’imbaraga zo gukora icyiza. Mwirinde imvugo z’urwango”.

Minisitiri w’urubyiruko, Jean Filbert Nsengimana, yakanguriye abasore baba Iwawa gufatana urunana mu guhindura amateka mabi.

Yabibabwiye muri aya magambo” “Nimubere urugero abandi muhereye ku babyeyi, burya n’umwana ashobora guhanura umuntu mukuru. Abesnhi muri mwe ntimwari muhari muracyari bato ariko mureke duhagurukire hamwe, turwanye ibisigisigi bya Jenoside, cyane cyane kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko igitekerezo ari wo muzi w’ikibazo”.

Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, ari nawe ufite kwibuka mu nshingano ze, yakanguriye abo basore gutera umugongo amateka mabi ahubwo akabafasha kugana mu nzira ijya mbere, kuko aribo igihugu cyose gihanze amaso.

Iwawa hacumibikiwe abasore 2248 bahoze mu migenzo mibi irimo ubujura, kunywa ibiyobyabwenge, kuzerera mu muhanda n’ibindi bibi.

Urwo rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bigishwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’amasomo y’igororamitekerereze n’imitima ndetse banakingishwa n’imyuga ibafasha iyo bagarutse mu buzima busanzwe harimo ubuhinzi, ubwubatsi, ububaji, ubudozi n’ubworozi.

Kwibuka i Wawa byari byitabiriwe na Perezida wa SENA na Madamu, ba minisitiri uw’urubyiruko, uw’umuco na siporo, Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Umuyobozi wa REMA, abakuru b’ingabo na Police, n’abandi bantu benshi.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka