Nyaruguru: Abapfobya Jenoside ni bo bitera ibibazo-Guverineri Munyantwari

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko umuntu upfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu badakwiye kumutaho umwanya kuko ngo ari we witera ibibazo.

Avuga ko muri rusange, mu Karere ka Nyaruguru nta bantu benshi bagaragayeho gupfobya no guhakana Jenoside, ariko akavuga ko na bake bahari abaturage badakwiye kubataho umwanya, ahubwo bagashaka icyabahuza hagamijwe iterambere.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho.

Ati "Bariya bapfobya n’abahakana, ni byo baracyari ikibazo, ariko ntekereza ko ari bo bazajya bitera ibibazo ntabwo ari twe bazabtera. Abo tubime amatwi twirebere ibiduteza imbere”.

Guverineri Munyantwari kandi asaba abatuye Nyaruguru guharanira gushakisha icyiza, ikibi bakagitera umugongo kuko ngo ari bwo bazagera ku byiza nyabyo.

Ati "Dufate inzira yo gushakisha ibyiza aho gushakisha ibibi kandi ntidushidikanya ko nidukomeza gufatanya, inzira izakomeza kuba nziza”.

Twagirumukiza Sekunde warokokeye Jenoside i Kibeho ari na ho havuka Guverineri Munyantwari, avuga ko nubwo hakiri abapfobya Jenoside ndetse bakanahakana ko yabayeho ngo ubu abatuye i Kibeho bamaze kubirenga bakaba babanye neza , haba abahemukiwe n’abo bahemukiye.

Agira ati ”Hano muri Kibeho ubu tubanye neza. N’abo bagiye baduhemukira badusabye imbabazi mu ruhame twarazibahaye ubu nta kibazo, abana bacu ku mashuri barigana na bo ubwabo nta kibazo, icyo twifuza ni uko igihugu cyacu cyatera imbere”.

Mu kwibuka abatutsi basaga ibihumbi 28 baguye muri Kiriziya ya Kibeho, abarokotse bishimiye ko i Kibeho hamaze kuzura urwibutso rwiza, bakishimira ko ababo bishwe ubu nibura baruhukiye ahantu hasukuye.

Mu Karere ka Nyaruguru muri rusange, ubu abantu babiri ngo ni bo bakurikiranweho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafunzwe.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka