Nyanza: PSF yibutse abacuruzi 144 bishwe muri Jenoside

Abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) mu karere ka Nyanza, ku mugoroba wa tariki 30/06/2013, bibutse abacuruzi 144 bimaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kubibuka hakozwe urugendo rutuje rw’amaguru rwahereye mu mujyi rwagati wa Nyanza rukerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abari muri urwo rugendo bari bitwaje icyapa kigaragaza abo aribo ndetse n’indabo zari zateguriwe gushyirwa ku mva ishyingiyemo imibiri y’izo nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Usibye indabo zashyizwe kuri urwo rwibutso hanavugiwe amasengesho yo gusabira izo nzirakarengane zihashyinguwe ndetse no gusabira imiryango yaburiye ababo muri Jenoside yari yaje kwifatanya n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo ari narwo rwateguye uwo muhango wo kubibuka ku nshuro ya kabiri.

Niyitegeka Baptiste wari uhagarariye imiryango yababuze ababo muri Jenoside ubwo yagaragazaga uko abazi yasobanuye ko bari inyangamugayo kandi bakagirirwa icyizere muri ubwo bucuruzi bakoraga.

Yifashishije insanganyamatsiko yatoranyijwe muri uyu mwaka wa 2013 ihamagarira abantu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko baharanira kwigira yavuze ko ukutigira kwa bamwe ariko kwatumye bica bagenzi babo muri Jenoside ngo babanyage ibyabo.

Nk’uko mu buhamya kandi byagaragajwe abacuruzi b’i Nyanza muri Jenoside yakorewe Abatutsi baricwaga ndetse bakanasahurwa ibicuruzwa byabo n’amafaranga.

Bamwe mu bireze bakanemera uruhare bagize mu iyicwa ry’abo bacuruzi iyo babajijwe impamvu batanguranwaga kubica bavuga byabafashaga kwigarurira imitungo yabo iyo babaga bamaze kubambura ubuzima.

Perezida w’abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza, madamu Kayitesi Immaculée, yagaragaje ko kwibuka abo bacuruzi bagenzi babo ari uburyo bwo kugira ngo batibagirana cyane ko bishwe bazira ubwoko batihaye.

Yasobanuye ko imiryango yabo yarokotse bakomeje kuyiba hafi bayifasha kwifasha bakayiha inka n’ibindi bikoresho bya ngombwa mu buzima.

Muganamfura Sylvestre wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka abo bacuruzi bo mu karere ka Nyanza bishwe muri Jenoside yatanze ubutumwa bwo gukomeza imiryango yabo yabashije kurokoka. Yayisabye kusa ikivi bagiye batabashije kusa ndetse no gukomeza urugamba rwo kwiteza imbere Batajenjetse.

Yagize ati: “Uwakwiciye abawe muri jenoside iyo abonye ugenda urushaho gukena biramushimisha niyo mpamvu mugomba guharanira kwifasha kandi mugafashanya kwiteza imbere muri byose muharanira kwigira kuruta uko mwatega amaboko”.

Uyu mushyitsi mukuru yabibukije ko kwigira aribyo bizabahesha agaciro bityo asaba buri wese ko yabigira intego ye mu buzima bwe bwa buri minsi yose.

Mu karere ka Nyanza ubu habarurwa abikorera bagera ku gihumbi nk’uko ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera muri ako karere bubivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka