Nyanza: Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside igiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere

Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro mu karere ka Nyanza yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere ka Nyanza ngo ishyingurwe neza ahantu habereye.

Ibi byatangiriye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2014 wabaye kuwa gatandatu tariki 29/03/2014, ubwo iyi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatangiye kwimurwa.

Iyi mibiri iri kwimurwa yari yarashyinguwe mu nzibutso zitandukanye hirya no hino mu karere ka Nyanza ariko idashyinguwe mu buryo bunoze nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza, bwana Murenzi Abdallah yabitangaje. Uyu muyobozi wa Nyanza avuga ko imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside ariyo izimurirwa mu rwibutso rushya rw’aka karere.

Mu karere ka Nyanza igikorwa cyo kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'abaturage benshi.
Mu karere ka Nyanza igikorwa cyo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’abaturage benshi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yavuze ko urwibutso rushya bujuje ku rwego rw’akarere ka Nyanza rwuzuye rutwaye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Imibiri yimuwe kuwa 29/03/2014 yari ishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gahondo, Kavumu na Busasamana hafi yaho sitade y’akarere ka Nyanza yubatse.

Biteganyijwe ko hari n’indi iri hirya no hino mu karere ka Nyanza ishyinguwe mu buryo butanoze izimurwa ikajyanwa mu rwibutso rushya bubatse mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana aho muri Nyanza.

Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyanza, by’umwihariko abafite ababo bazi bari bashyinguye aho hadatunganye bagaragaje ko bishimiye ko imibiri y’ababo ihawe agaciro ikaba ijyanwe ahantu bizeye ko izaba ifashwe neza.

Iki gikorwa cyo kwimura iyi mibiri y’abazize Jenoside itari ishyinguwe mu cyubahiro kizamara icyumweru cyose nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabitangaje muri uyu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2014.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka