Nyanza: Hibutswe 15 bari abakozi b’amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi b’akarere ka Nyanza bibutse abakozi 15 bahoze ari abakozi b’amakomini ya Ntyazo, Muyira na Nyabisindu (yabyaye akarere ka Nyanza) bakaba barazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wo kubibuka wakozwe ku gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki 27/06/2014 ku Rwesero ahasanzwe hubatswe urwibutso rwa Jenoside rw’akarere ka Nyanza aho witabiriwe n’abakozi b’akarere ka Nyanza, imiryango y’ababuze ababo kimwe n’inshuti zabo zari zaje kubafata mu mugongo.

Rugerinyange wa Rugira François wabaye Burugumesitiri nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yavuze ku mateka ya bamwe muri aba bakozi bibutswe atangaza ko bamwe bishwe bazira kudashyigikira jenoside yarimo kuba.

Nk’uko uyu Rugerinyange wa Rugira yakomeje abisobanura ngo Burugumesitiri witwa Gisagara ntiyari mu bahigwaga ariko ngo bamusabye kuyobora jenoside arabatsembera kugeza ubwo bamwambuye ubuzima bwe bakamuzirika ku modoka igenda imukurura agashiramo umwuka.

Yagize ati: “Hari benshi bijanditse muri jenoside yakorewe abatutsi abo tubafata nk’imbwa ndetse ntibanakibukwa ariko uyu Burugumestiri Gisagara tuzahora tumwibuka kuko yagaragaje ubutwari ndetse n’umuryango we turabiwubahira”.

Mu kwibuka aba bakozi hacanwe urumuri rw'icyizere.
Mu kwibuka aba bakozi hacanwe urumuri rw’icyizere.

Uhagarariye umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse jenoside ku rwego rw’akarere ka Nyanza Bwana Kabagamba Canisius yatanze icyifuzo cy’uko abagize ubutwari nk’ubwo bakiriho bakarokora abandi bahingwaga bajya nabo bahabwa ibihembo by’ishimwe.

Ati: “Ibi ntibyakozwe na buri wese kuko hari uwahishaga umuntu ariko yagera hirya nawe akica undi uwo ntiyajya muri iki cyiciro cy’abantu bafatwa nk’intwari zarokoye abandi”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yabwiye abari muri uyu muhango wo kwibuka abakozi bagenzi babo bazize jenoside yakorewe abatutsi ko mu kubibuka bagomba kuvanamo isomo bakibuka ko bagenzi babo bakoraga akazi mu buryo bugoranye batotezwa.

Yibukije abakozi ko bagomba gutanga umusaruro batanga servisi nziza kuko Leta y’u Rwanda iba yabageneye ibyangombwa byose bibafasha kuzuza neza inshingano bahawe.

Ir Rucweri Hormisdas wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba asanzwe ari perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yagarutse ku mateka ya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda avuga ko abatutsi bakorerwaga ivangura mu mashuli ndetse imirimo yafi ya yose bakayihezwamo.

Yaboneyeho kwishimira intambwe imaze guterwa inyuma ya jenoside asaba buri wese guharanira ko ivangura ry’amoko ndetse n’irondakarere bitakongera guhabwa intebe mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muri nyanza nihakorwe kudahishira ba bihemu bitwaza ko ntawabavuga mu karere.Twizera Mayor wacu ,gusa simpamya neza ko IKIBAZO CYA MURENZI VALENS AKIZI.Aramutse akizi ntigikurikiranwe byihuse ngo police ikurikirane umujura ubeshya kandi ari umuyobozi.kubatuma twizera ko mudutumikira.kigalitoday oyeeeeeee.

akimana yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka