Nyanza: Guverineri Munyantwali yaganiriye n’abanyamakuru ku birebana n’imyiteguro y’icyunamo

Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Guverineri w’intara y’amajyepfo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira aho imyiteguro yo kubibuka igeze ndetse n’uko abayirokotse babayeho.

Icyo kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cya tariki 02/04/2013 i Nyanza ku cyicaro cy’intara y’Amajyepfo ndetse cyanitabiriwe n’abayobozi b’uturere tugize iyo Ntara uko ari umunani.

Guverineri Munyantwali Alphonse yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bizakorerwa ku rwego rw’imidugudu kugira ngo byegere abaturage kandi nabo babigiremo uruhare.

Yatangaje ko ibiganiro bijyanye n’icyumweru cyo kwibuka bizajya bitangwa nyuma ya saa sita abaturage bagahitamo aho bari buhurire kugira ngo babitege amatwi maze bibukiranye bimwe mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Guverineri Munyantwali ayoboye ikiganiro n'abanyamakuru.
Guverineri Munyantwali ayoboye ikiganiro n’abanyamakuru.

Kwibuka abazize Jenoside bizaba bireba buri muturage wese nicyo gituma bizabera ku rwego rw’imidugudu; nk’uko Munyantwali Alphonse yakomeje abitangaza.

Mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yavuze ko hazakoreshwa ibara risa n’ivu ngo kuko ibara ryari risanzwe rikoreshwa ryari iritirano ritagaragaza neza umwimerere n’umuco by’Abanyarwanda mu gihe cy’ibyago.

Yagize ati: “Ibara risa nk’ivu ryakoreshwaga n’Abanyarwanda bo hambere mu gihe babaga bari mu kiriyo cy’umwe mu bavandimwe babuze nicyo gituma rishingiye ku muco kandi ryarushagaho kwerekana ko hari ikintu kidasanzwe cyabayeho nko gupfusha”.

Ku kibazo cyabajijwe n’abanyamakuru kijyanye n’uko abacitse ku icumu rya Jenoside babayeho nyuma y’imyaka 19 bayirokotse, Guverineri Munyantwari Alphonse yasubije ko bamerewe neza ndetse nta n’ikibazo cy’umutekano muke bagihura nacyo.

Abayobozi b'uturere tugize intara y'amajyepfo bitabiriye ikiganiro Guverineri yagiranye n'abanyamakuru.
Abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyepfo bitabiriye ikiganiro Guverineri yagiranye n’abanyamakuru.

Mu myaka yashize barahohoterwaga ndetse bakamburwa ubuzima bwabo ariko ngo ibyo byarashize yaba abatangabuhamya ndetse n’inyangamugayo za Gacaca nta bagihohoterwa.

Ibyo yabivuze ashingiye ku nama z’umutekano zikorwa mu turere tunyuranye tw’intara y’amajyepfo aho zigaragaza ko nta bikorwa bibi bikibibasira nka mbere.

Mu minsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamaze abacitse ku icumu rya Jenoside bazafatwa mu mugongo bakorerwa ibikorwa bibafasha kwifasha nko korozwa amatungo, kububakira amacumbi yo kubamo n’ibindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka