Nyanza: Barasabwa kudaha icyuho uwabasubiza mu icuraburindi rya Jenoside

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Nyanza basabwe kudaha icyuho umuntu wese waza ashaka kubasubiza mu icuraburindi rya Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda muri Mata 1994.

Muri uwo muhango wabereye kuri stade y’akarere ka Nyanza tariki 07/04/2014, umuyobozi w’aka karere ka Nyanza, Murenzi Abdallah wahamagariye buri muturage wese ko agomba kuba ijisho rya mugenzi we akima amatwi uwabazanamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Umuntu wese uzaza abagana agira ngo mumutege amatwi mu migambi mibisha yo gusenya igihugu cyacu muzamwamaganire kure ntitugomba guha icyuho umuntu ushaka kudusubiza mu mateka mabi nk’ayo twabayemo”.

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje yishimira intambwe Abanyarwanda bamaze kugeraho avuga ko byose bishingiye ku butwari bw’abahagaritse Jenoside arizo ngabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Mu buhamya bwahawe Abanyenyanza bari kuri stade yabo bwerekanaye ko mbere y’umwaka w’1994 hari umugambi wo gutsemba Abatutsi ariko ngo igishimishije n’uko bamwe mu bayirokotse nyuma yayo bashishikajwe no kwiyubaka kandi baharanira ko itazasubira kubaho ukundi.

Abanyenyanza batangije icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside kuri stade y'akarere ka Nyanza.
Abanyenyanza batangije icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside kuri stade y’akarere ka Nyanza.

Umuryango IBUKA muri uyu muhango utahwemye kugaragaza ibyo wishimira abarokotse Jenoside bafashijwemo na Leta wongeye gutabariza bamwe muri bo bubakiwe amazu mu w’1995 ariko akaba amaze gusaza akeneye kuvugururwa bitewe n’uko yubatswe huti huti bigatuma adashobora kuramba.

Ikindi cyavuzwe na IBUKA ni ikibazo cy’abanyeshuli batabasha gukomeza kwiga amashuli makuru na za kaminuza.

Aba banyeshuli kimwe n’imitungo yangijwe muri Jenoside hasabwe ko iki kibazo Leta yagishyiramo imbaraga kugira ngo gikemuke nk’uko n’ibindi bibazo by’abasizwe iheruheru na Jenoside byagiye bishakirwa ibisubizo.

Mu gusubiza ibi byifuzo byose umuyobozi w’akarere ka Nyanza yavuze ko ibi bibazo byabo bizwi ariko ko inzego zinyuranye zizakomeza kubiganiraho kugira ngo bishakirwe umuti.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyenyanza bitabiriye uyu muhango ku buryo bushimishije nk’ikimenyetso cyerekana agaciro bakomeje guha inzirakarengane zayizize ku buryo bw’amaherere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka