Nyanza: Abarokotse Jenoside basanga gufashwa kwifasha aribyo byabafasha kwiyubaka

Mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu bayirokotse bo mu karere ka Nyanza barasaba ko bafashwa kwifasha kubona uburyo bwo kwiyubaka mu buryo burambye.

Mu kuzirikana ku nsanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 igira iti “Twibuke twiyubaka”, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baravuga ko iyi nsanganyamatsiko bifuza kuyihuza n’imibereho barimo iki gihe. Muri rusange ngo ni imibereho itari mibi ariko nanone itari myiza cyane kuko hari bimwe mu bibazo byabo byagabanutse ariko hakaba n’ibindi bikibakomereye.

Umubyeyi Francine asanga abarokotse Jenoside bafashijwe mu mishinga iramba bazabasha kwiyubaka mu gihe kirambye.
Umubyeyi Francine asanga abarokotse Jenoside bafashijwe mu mishinga iramba bazabasha kwiyubaka mu gihe kirambye.

Umwe muri bo utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Kigali Today ko ari imfubyi ya Jenoside kandi wibana. Ngo mu murenge atuyemo wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ngo nta kibazo cy’amacumbi bafite ndetse batujwe mu mudugudu wubatse neza, ariko ngo ku kibazo kirebana n’imibereho byinshi biracyabakomereye.

Yagize ati: “Inkunga y’ingoboka itugeraho nka kabiri mu mwaka ariko icyo gihe nta kinini yafasha umuntu kuko iza isanga ibibazo bikomeye byamaze kuba urusobe, amafaranga yayo umuntu ntamenye aho anyuze kubera ko aba ategerejwe na byinshi.”

Ku bwe avuga ko gufashwa kwifasha ari ugufasha abarokotse Jenoside kugora imishinga imishinga ihamye ibyara inyungu, ba nyirayo bagacutswa bagasigara bita ku micungire yayo. Ati “Turamutse dukorewe imishinga ndetse igaterwa inkunga ariko ikaba ihamye ibyara inyungu n’iyo zaba nkeya, natwe twayicunga mu buryo burambye ikadufasha kandi tukiteza imbere.”

Undi witwa Umubyeyi Francine utuye mu mudugudu w’abarokotse Jenoside uherereye ahitwa i Nyamagana mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, avuga ko umuryango we ugizwe n’abantu 11, badafite uko babaho kwizewe kandi barambirizaho mu gihe kirambye. Ngo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 kuzasanga yarakakaye.

Uyu mubyeyi avuga ko mu minsi ishize yari yarihimbiye umushinga wo gucukura umucanga ariko ababishinzwe mu karere ka Nyanza bakamuhagarika kuko hari ibyangombwa atari yujuje. Mu gihe ngo agishakisha uko yakuzuza ibisabwa ngo akomeze uwo mushinga we, aravuga ko ubu akomerewe n’ikibazo cyo kurera abana 10 bose akababonera ibibatunga.

Ngo kuba yari acungiye ku mushinga umwe kandi ariwe wenyine umuryango wose utegerejeho amaramuko bituma ubu ibyo yakoraga byahagaze abaho nabi. Usibye ikibazo cy’imibereho y’ibyo kumutunga we n’abana arera ariko, ubundi avuga ko hari byinshi ashima leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yamugejejeho.

Icyo uyu mubyeyi avuga ko yishimira cyane ni icumbi yubakiwe mu rwego rwo kumubonera aho kuba. Ati: “Iyo ntubakirwa iyi nzu, ubu mba nyagirirwa ku gasozi ariko leta ni umubyeyi yanshakiye aho kuba nibura mfite aha ndambika umusaya.”

Kuri iyi nshuro ya 20 u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abarokotse Jenoside mu karere ka Nyanza barasaba ko inzego za leta n’amashyirahamwe abavuganira bashyiraho umugambi wo gufata mu mugongo no gufasha ku buryo buhamye abarokotse bakagira imishiinga ihamye yabafasha mu gihe kirambye, insanganyamatsiko y’iki gihe ikaba iyo kubafasha kwiyubaka nyako.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka