Nyamasheke: Urumuri rutazima ngo ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazongera kugwa mu icuraburindi

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke basanga Urumuri rutazima ari ikimenyetso cy’icyizere kigaragaza ko u Rwanda rwabonye umucyo kandi ko rutazongera kugwa mu icuraburindi ry’amacakubiri n’ivanguramoko, nk’ibyagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 20 itambutse.

Ibi abaturage b’i Nyamasheke babigaragaje ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9/02/2014 ubwo bari mu murenge wa Kagano mu muhango wo kwakira Urumuri rw’icyizere rutazima.

Abana bafite imyaka 20 y'amavuko ni bo batwaye urumuri (rw'icyizere) rutazima. Bari kumwe n'abandi bana 20 bari mu myaka itandukanye.
Abana bafite imyaka 20 y’amavuko ni bo batwaye urumuri (rw’icyizere) rutazima. Bari kumwe n’abandi bana 20 bari mu myaka itandukanye.

Muri iki gikorwa, abatanze ubuhamya barimo abarokokeye muri aka karere ndetse n’abaturage batahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje amateka mabi y’ivanguramoko u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’ukuntu kuva mu mwaka wa 1990, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kagano batangiye gutotezwa no kwicwa kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Aba baturage bagaragaje ko nubwo banyuze mu mateka mabi, kugeza ubu babona ko hari icyizere cyo gufatanyiriza hamwe mu gutuma u Rwanda ruba rwiza kurushaho.

Abaturage b'akarere ka Nyamasheke bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi mu buryo bugaragarira amaso.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi mu buryo bugaragarira amaso.

Bagirishya Jean Marie Vianney wakorewe itotezwa rikabije na mbere y’uko Jenoside itangira, yagaragaje ko Abatutsi bo mu karere ka Nyamasheke banyuze mu nzira y’umusaraba ariko akaba ashimira Leta ko nyuma yo guhagarika Jenoside yafashije abacitse ku icumu mu buryo bufatika ku buryo bagenda bazamura imibereho yabo.

Uyu mugabo yagaragaje ko uru rumuri ari ikimenyetso cy’umucyo uvanaho umwijima w’amacakubiri u Rwanda rwanyuzemo kandi agaragaza ko abaturage bose babanye neza ndetse akaba yitanzeho urugero avuga ko muri we nta rwango n’ivangura bimurimo kugira ngo hatazagira ubimukekeraho.

Bagirishya Jean Marie Vianney yagaragaje ko Abatutsi bo muri Kagano bari baratangiye gutotezwa no kwicwa na mbere y'uko jenoside yakorewe Abatutsi iba mu mwaka wa 1994.
Bagirishya Jean Marie Vianney yagaragaje ko Abatutsi bo muri Kagano bari baratangiye gutotezwa no kwicwa na mbere y’uko jenoside yakorewe Abatutsi iba mu mwaka wa 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye Abanyamasheke ko bakwiriye gusubiza amaso inyuma bakibuka ko banyuze mu mateka mabi, maze bakayakuramo amasomo akomeye yo kwiyubaka.

Yagize ati “Abanyarwanda twanyuze mu mateka mabi ariko ayo mateka ntitwayasiba, ahubwo twayahindura.”

Yasabye ko mu gihe abaturage bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiriye no gutekereza ku mateka mabi yaranze u Rwanda, bityo bakayakosora kugira ngo u Rwanda rurusheho kuba rwiza rukomeza kwiyubaka no gutera imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr Harebamungu Mathias yavuze ko amateka mabi batayasiba,ahubwo ko bayakosora.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr Harebamungu Mathias yavuze ko amateka mabi batayasiba,ahubwo ko bayakosora.

Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye guharanira kuraga abana babo igihugu cyiza kirangwa n’icyizere kandi asaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’impano bafite kugira ngo bafashe u Rwanda kwiyubaka bategura ahazaza heza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko ari ibyishimo ku baturage b’akarere ka Nyamasheke kwakira uru rumuri rw’icyizere kandi avuga ko ari igihango gikomeye cy’uko uru rumuri rutazazima mu mitima y’abaturage ba Nyamasheke.

Abana baririmbye indirimbo y'urumuri.
Abana baririmbye indirimbo y’urumuri.

Bamwe mu rubyiruko rurimo abo munsi y’imyaka 20 rwaganiriye na Kigali Today badutangarije ko nyuma yo gusobanukirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bishimira iyi gahunda y’urumuri rw’icyizere kuko ngo bibaha icyizere cy’uko bazakurira mu Rwanda rutarangwamo amacakubiri. Uru rubyiruko kandi ruvuga ko ruzagira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzima.

Mucyo Prince ufite imyaka 15 y’amavuko yabwiye Kigali Today ko muri we yumva azakura aharanira “kwimika ubumwe, guharanira amahoro, n’ibindi bikorwa byiza birimo guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Umuhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyamasheke witabiriwe n'abanyacyubahiro mu ngeri zitandukanye.
Umuhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyamasheke witabiriwe n’abanyacyubahiro mu ngeri zitandukanye.

Umuhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyamasheke witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Mucyo Jean de Dieu, abaturage, abanyamadini ndetse n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Akarere ka Nyamasheke kabaye akarere ka 11 kakiriye uru rumuri rw’icyizere, rukaba ruzakomereza mu karere ka Muhanga tariki ya 13/02/2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwibuka n’ishingano za buri munyarwanda kugirango ibi ntibizongere, genocide n’umusaraba w’urwanda, kandi u rwanda nirwo rugomba kuwutwara, uru rumuli rwaziye guhambura ingoyi zari zikiziritse imitima yabenshi , kwimura umwijima wari waratuye mu mitima yabenshi , iki nigihe cyacu ngo tubake u rwatubyaye , twese intero ibe imwe NEVER AGAIN.

kimbirima yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

tugomba guharanira ko jenoside yakorewe abatutsi itazasubira ukundi mu gihugu cyacu tugomba kubika urumuli mu mitima yacu.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka