Nyamasheke: Afunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Umugabo witwa Claude Nsanzamahoro utuye mu Mudugudu wa Busasamana mu Kagari ka Shangi mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2015 akurikiranyweho amagambo ahembera urwango ashingiye ku ngengabtekerezo ya Jenoside yavugiye muri uwo mudugudu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Nyirazigama Marie Rose, avuga ko uyu mugabo ashinjwa n’abaturage kuvuga amagambo mabi yatumye umwe mu bari bitabiriye ibiganiro ataha ababaye ndetse yagera mu rugo agahungabana.

Ngo Nsanzamahoro yavugiye mu biganiro ubwo bari barimo kungurana ibitekerezo mu Mudugudu wa Busasamana uburyo abatutsi bagiye bicwa ndetse ngo agenda avuga aho bagiye bajugunywa, agiye gusoza avuga ko ngo hari abantu bafunzwe bazira ubusa ndetse ko nawe yafunzwe azira ubusa, ndetse avuga ko ufungiye kwica umwana w’umwe mu bari bahari arengana.

Ibi ngo akimara kubivuga umubyeyi w’uwo mwana yahise ataha ndetse ageze mu rugo arahungabana.

Ngo ibi byatumye bahamagaza Nsanzamahoro bamusaba gusaba imbabazi mu ruhame uwo yatumye ahungabana arabikora, ariko basanga bitarangira gutyo bahamagaza abashinzwe umutekano ngo abe aribo bazabikurikirana neza.

Agira ati “Ibi twabyumvise ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ko uriya mugabo yavuze ibintu biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse bituma umwe mu babibwiwe ahungabana, twaramuhamagaye ku cyumweru no ku wa mbere tumusaba gusaba imbabazi mu ruhame ndetse tumushyikiriza n’abashinzwe umutekano”.

Uyu mugabo ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga (Ntendezi).

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi birakabije

yoyo yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Arko abazi gusesengura amagambo munsobanurire: Njye nziko ingenga bitekerezo ya jenosida iva kuri jenoside, nayo tukaba tuzi icyo jenoside bisobanura.Jenoside ni iki? Ingengabitekerezo ni iki? Mubisobanure kugirango tutajya twitiranya ibintu

Alias Seka yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka